Abahanzi
Ni ishyiga ry’inyuma muri Hip Hop y’u Rwanda, Riderman ni muntu ki?
Riderman ni umuraperi wakoze ibikorwa bidasanzwe ndetse atwara n’ibihembo bikomeye mu muziki.
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Gatsinzi Emery, yavukiye i Bijumbura mu gihugu cy’Uburundi tariki ya 10 Werurwe 1986.
Yavutse mu muryango w’Abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa babiri akaba imfura iwabo.
Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu, ayisumbuye ayiga muri Ste Andre muri Sciences Humaine.
Kaminuza Riderman yayikomereje muri ULK mu bukungu n’icungamutungo nyuma muri 2008 yerekeza muri UTB yahoze yitwa RTUC mu ushami ry’ubukerarugendo n’icungamutungo.
Riderman yakuze akunda gukina umupira w’amaguru, agakunda kumva radio cyane ndetse no kuyicokoza kuburyo babimukubitiraga kenshi.
Inzozi ze yumvaga azandika ibitabo, yakundaga kwandika imivugo yiga mu mashuri yisumbuye, mu kumva indirimbo za 2Pac niho yakuye igitekerezo cyo kuririmba imivugo yandikaga.
Muri 2005 yinjiye mu muziki, bigeze muri Gicurasi 2006 yinjiye mu itsinda rya (UTP SOLDIERS) ryari rigizwe na Neg G The General, M.I.M.
Bakoranye indirimbo umunani (8), nyuma arekura indirimbo ye kugiti cye muri 2007 yise ‘Turi muri party’.
Yaje guhita ava muriri tsinda akomeza inzira yo kuririmba kugiti cye, UTP ihita imusimbuza umuhanzi Puff G.
Yakoze indirimbo zahise zikundwa zirimo ‘Inkuba’, anarekura umuzingo (Album) yarigizwe n’indirimbo 16.
Tariki 29 Ugushingo 2008 Riderma yarekuye Album yise ‘Rutenderi’ iyi yahuruje imbaga y’abakunzi bumuziki aca agahigo ko kuba umuhanzi wambere warukoze igitamo cyikitabirwa n’abantu benshi, indirimbo nka ‘Rutenderi, Zamubandi, Turi muri Party’ n’izindi zari zikunzwe cyane.
Uyu muraperi niwe wabashije kuzuza Stade nto (Petit Stade) nk’umuhanzi ntawundi wari warigeze abikora.
Tariki ya 4 Ukuboza 2010 yashyize hanze Album ye ya kabiri yise’Impinduramatwara’, yaririho indirimbo zari zikunzwe yise ‘Nange singe, Umwana w’umuhanda’ n’izindi.
Muri 2008 Riderman yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’injyana ya Rap mu bihembo bya Salax Awards.
Ni umugabo wakoranye ibitaramo n’abahanzi bakomeye mu karere no kw’isi nka ‘Big Fizzo bahuriye mu gitaramo ahazwi nko kwa Nyirinkwaya, Shaggy bahuriye kuri Stade Amahoro, Sean Paul, Mr Flavour, Elephant man, Koffi Olomide,Sean Kingstone, D Banj’ n’abandi.
Muri kanama 2012 Riderman yagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yamaze ibyumweru bitatu yaritabiriye inama y’Abahanzi ba Hip Hop.
Muri 2013 Riderman yatwaye irushanwa ryategurwaga EAP kubufatanye na Bralirwa (Primus Guma Guma Super Star).
Yagaragaje ko akunda umuraperi mugenzi we akaba n’umuvandimwe w’umuhanzi The Ben witwa Green P ndetse na n’umuhanzi Ben Rutabana.
Hanze yavuzeko yakunze cyane 2 Pac na Kelly James, mu bahanzi yifuje gukorana nabo ni umuraperi Bull Dog wahoze mu itsinda rya Tuff Gang byanarangiye vakoranye Album yagiye hanze muri 2024.
Muri 2020 yatunguye abantu ababwirako agiye kureka umuziki akaba yareba ibindi akora, gusa kuwureka byaranze.
Riderman ufite Album zirenga umunani, arubatse afite umugore n’abana, yashakanye na Miss Agasaro Nadia muri kanama 2015, akaba yarabanye nyampinga wa kaminuza ya Mount Kenya.
Tariki ya 16 Kanama 2015 basezeraniye muri kiliziya gatolika ya Kicukiro .
Tariki ya 31 Gicurasi 2024 Riderman yashyize hanze EP yariho indirimbo esheshatu yahuriyemo n’umuraperi BullDog yise ‘Icyumba cy’Amategeko’ yatigishije abakunzi ba Hip Hop.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 4
Lt Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?