Abakora Sinema
Uburyo asetsa byamuhaye igikundiro kidasanzwe, Umunyarwenya Mitsutsu ni muntu ki?
Ni umunyarwenya wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo bitewe n’impano yo gusetsa yisanganye, yitwa Mitsutsu.
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Kazungu Emmanuel yavukiye mu karere ka Ngoma ho mu ntara y’Uburasirazuba mu 1998.
Mitsutsu avuka mu muryango w’abana batandatu akaba uwa gatatu, mu mashuri yisumbuye yize ibijya n’imibare, Ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG).
Izina Mitsutsu akubwirako ryaturutse ku mugande bari baturanye wajyaga amubwira inkuru za Mitsutsu ngo wasetsaga cyane nawe atangiye umwuga wo gusetsa aryiyita gutyo.
Mitsutsu yinjiye mu gukora urwenya biturutse kuru Kanyabugande Olivier(Nyaxo) .
Yahuye nawe ubwo yaramutwaye kuri moto muri 2018 amubwirako nawe gusetsa aba yumva yabishobora undi nawe amwrmerera kuzamufasha.
Mitsutsu yahisemo gukora mu buryo umunyarwenya wamenyekanye nka Charilo mu rwanda ndetse no kw’isi (Charlie Chaplin) yajyaga abikora.
Mu myambaro irimo akagofero, ishati y’umweru, urupantaro runini ruzirikishije umugozi n’ibikweto bya congo bimuruta.
Yarasanzwe ari umushoferi w’imodoka nyuma aza gutekerezako mu gutwara moto haba ariho harimo amafaranga, iki gitekerezo yakijeje kuri mukuru we amwumva vuba ahita amusabira inguzanyo muri SACCO agura ya moto ajya mu mujyi wa Kigali atangira gukora ayishyura.
Nyaxo yaramufashishe ndetse atangira anamwandikira izambere yakinnye akanamwerekera uburyo bwo gukina.
Nyuma yaje gucika intege asubira mu cyaro ariko aza kongera kubura umutwe aragaruka arakora birakunda ndetse atangira no gukorana n’abandi banyarwenya bakomeye, izina rye rikomeza gutumbagira.
Ikindi kintu cyateye Mitsutsu imbaraga n’umufana umukunda witwa Dieudonne wamuhaye impano y’ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Rwfrs) nk’impano.
Yaje gushinga umuyoboro we wa YouTube anyuzaho Comedy yise Mitsutsu Comedy ndetse akabifatanya n’akazi ko gutwara moto.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?