Wadusanga

Abanyamakuru

Ni umunyamakuru w’icyamamare mu Rwanda, David Bayingana ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

David Bayingana yavukiye mu gihugu cya Uganda mu muryango w’abana batandatu akaba imfura muribo, abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Ageze mu Rwanda ikinyarwanda yaracyivugaga neza kuko Papa we ubwo bari Uganda yababwiragako izindi ndimi bagombaga kuzivugira hanze nk’ikigande ndetse n’icyongereza.

Ku ishuri yakoreshaga icyongereza, agakoresha ikigande aganira n’abaturanyi , ikinyarwanda akacyivuga mu rugo.

Kuba rero Bayingana yarakoreshaga icyongereza byatumye bimworohera kuzajya anumva amakuru y’imikino kuri BBC bityo kumenya amakuru agezweho mw’isi y’imikino bikamworohera.

Kwamamaza

Yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus i Butare, ahava yerekeza kuri Voice of Africa, nyuma yerekeza kuri RadioTV10 kuri iki gitangazamakuru yahamaze imyaka 9 ndetse akimara kuhabona akazi yasabye ko yazana uwo bakorana niko kuzana Bagirishya Jeande Dieu ( Jado Castar) inshuti ye yigihe kirerekire bongera gukorana gutyo.

Ni umugabo ugaragara no mu myidagaduro kuko akenshi agaragara ari kumwe n’abahanzi akunze gufasha mu mishinga ibyara inyungu nko gutegura ibitaramo n’ibindi.

Ajya akora nk’uvanga umuziki (DJ) nko kwishimisha, ni umushyushya rugamba ukomeye muri Siporo by’umwihariko muri Tour du Rwanda.

Tariki ya 21 Werurwe yashyingiranywe imbere y’umuryango n’umukobwa witwa Teriteka mu birori byabereye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 23 Werurwe 2013 bajya imbere y’amategeko mu biro by’ububanyi n’amahanga by’Urwanda mu Burundi, nyuma yaho banasezerana mu rusengero.

Kwamamaza

Nyuma yo kubana tariki ya 8 Nzeri 2013 ikinyamakuru igihe cyanditseko Bayingana ari munzira zo gutandukana n’umugore we, yewe no muri 2018 umunyamakuru Irene Murindahabi yamubajije icyo kibazo yanga kukimusubiza amubwirako ibyo ari ubuzima bwe bwite.

David Bayingana afite umwana umwe witwa David Joshua, nk’ibindi byamamare yakomeje kuvugwa mu nkundo ariko akaruca akarumira gusa yaje kwemerera Ally Soudy ko urukundo rwanbere rutakunze.

Muri 2021 indi nkuru yamuvuzweho niyo kurenga ku mabwiriza ya Covid19 aho yari kumwe n’inshuti zari zirimo VJ Mupenzi na Rwema Denis n’abandi bari muri Kivu Park bikarangira Akarere ka Rubavu kavuzeko bafashwe bajya kuganirizwa Kivu Park ifungwa ukwezi n’ubwo bavugagako bari bafite uruhushya rwa RDB rw’ubucyerarugendo.

David Bayingana yize amategeko muri Kaminuza, usibye kuba umunyamakuru  anafite imigabane mu gitangazamakuru cya B&B FM Kigali, akaba n’umwe mu bamenyekanisha ibikorwa by’amakompanyi akomeye mu gihugu arimo akora ibinyobwa n’ibindi.

Kwamamaza

Tariki ya 7 Ukwakira 2022 ni bwo Bayingana yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s Degree) yakuye muri Kaminuza yitiriwe Handrik Johannes Cruiff wabaye umukinnyi w’ikirarangirire muri Barcelona, iyi Kaminuza ya Johan Cruyff Institute iherereye mu Mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe