Abanyamakuru
Ari mu banyamakurukazi babashije kwigarurira imitima ya rubanda muri Siporo, Ariane Uwamahoro ni muntu ki?
![](https://kigalibio.com/wp-content/uploads/2025/01/FEYHZ5GXwAAD8FK.jpg)
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ariane Uwamahoro, yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo.
Amashuri abanza yayize ku Kivugiza naho ayisumbuye ayiga kuri Ecole Secondaire Scientifique Islamique ahazwi nko kwa Kadafi.
Ababyeyi be bamukundishije Siporo akiri muto cyane bari baturanye na Stade Mumena ahabarizwa ikipe ya Kiyovu ndetse n’abanyamupira benshi.
Ajyeze kwa Kadafi yahasanze abakinnyi bari bakomeye nkaba Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Mudeyi n’abandi byatumye arushako gukunda no gukurikirana ibijyanye n’imikino.
Hari ikinyamakuru kandi cyandikirwaga mu kigo aho yakundaga kugisoma yewe agatanga n’ibitekerezo ku ngingo zijyanye na Siporo.
Asoje ikiciro rusange yagiye kwiga i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, muri Ecole du Science kuri iki kigo niho yatangiye kugaragaza impano mu itangazamakuru kuko niwe ariwe warufite inshingano zo kubwira abandi banyeshuri amakuru agezweho kuburyo yaje no kwisanga asigaye ababwira aya Siporo gusa.
Yakuze yumva yazavamo umunyamakuru mw’iza nka Kasim Youssouf wakoraga kuri Radio Rwanda wamwigishaga isomo ry’igifaransa ndetse agakora n’ikiganiro Samedi Detente.
Ababyeyi bari baramubwiyeko bizamusaba kwiga indimi ariko yisanze ari kwiga ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-chimie).
Yaje gutsinda bimwanga mu nda birangira agiye kwiga itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Institut Catholique de Kabgayi (ICK) muri 2008.
Ari muriyi Kaminuza yaje gusaba kwimenyereza kuri Radio Mariya ndetse Patrick Habarugira arabimwemerera akazajya akora mu biganiro bisusurutsa abaturage, nyuma yaho i Muhanga haje kuza Radio Huguka ikaba yarayoborwaga na Ndekezi Eugene kandi akaba yari umwarimu wabo muri kaminuza, Uwamahoro yahise ajyayo gusaba kwimenyereza, nyuma y’ukwezi kumwe we na Jean Claude Munyandinda bazana igitekerezo cy’uko batangiza ikiganiro cya Siporo kitahabaga.
Baragikoze bigeze hagati Munyandinda aza kurwara ndetse abura n’umwanya kuko yari i Kigali bisabako Ariane Uwamahoro asigarana ikiganiro wenyine, yarakoze abaturage baramwishimira kugeza Froduard Habyarimana waruturutse kuri Radio Salus aje bagafatanya, icyo gihe ninabwo yatangiye kumutinyura atangira kugeza imipira.
Umukino wambere yogeje nuwari wahuje AS Muhanga na Rayon Sport, ibintu byamuvunnye cyane kuko gufata amazina y’abakinnyi ari nubwambere byamugoye cyane.
Kuri Huguka ninaho yatangiriye gukora inkuru muri Tour du Rwanda ndetse icyo gihe yashimwe na Bayingana Aimable wayobora ishyirahamwe ry’umukino wamagare (FERWACY) ku bw’impano yarabonanye Ariane wari ukiri muto.
Mu gihe bendaga gusoza kaminuza ICK yari yaratanze ubusabe bw’imenyerezamwuga kubanyeshuri bayo muri RGB bwaje kwemerwa ariko haburaga igihe gito ba Ariane bagasoza.
Yaje guhita ajya kuri RBA gukomeza kwimenyereza umwuga ahasanga abanyamakuru bakomeye barimo ba Jean Claude Ndengeyingoma, Patrick Habarugira, Afrodis Muhire na Marcel Rutagarama.
Ariane byamuteye ubwoba kwisanga mu mazina aremereye gutyo aza gutinyurwa nuko harimo Habarugira na Muhire bose bari barize muri kaminuza imwe nawe baramufasha, ijwi rye nk’umukobwa bitewe n’uburyo ryari riremereye ryatunguye Ndengeyingoma waruyoboye siporo ya Radio Rwanda atangira kumwira ‘Agafaru’, bitewe n’uburyo yakoranaga imbaraga.
Kera kabaye haje kubonekamo umwanya muri 2015 nawe aratinyuka ajya gukora ikizamini nk’abandi aza no kugitsinda.
Yaje kujya gukora kuri Televiziyo Rwanda aho yasanze Jean Butoyi na Jean Baptiste Nisingizwe ariko akajya anagaruka kuri Radio, yogeje imikino ikomeye, aherekeza amakipe y’igihugu mu Misiri, Tuniziya, Zambiya n’ahandi ubwamamare bukomeza kwiyongera.
Muri Nzeri 2018 Ariane yagiye muri Canada kongera ubumenyi mu itangazamakuru muri Master’s , ahamara imyaka ibiri.
Muri 2021 agaruka mu Rwanda kuri Televiziyo y’igihugu, bidatinze muri Nzeri 2022 yahise ajya gutura muri Canada we n’umugabo we Bananeza Raymond basezeranye muri Kamena tariki ya 11 muri 2022 bakaba baranabyaranye.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 4
Lt Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?