Abacuruzi
Niwe Papa wa Telefoni ngendanwa muri Africa, Umunyarwanda Miko Rwayitare yari muntu ki?
![](https://kigalibio.com/wp-content/uploads/2025/01/arton20414-0b9d5.jpg)
Miko Alexis Rwayitare, yavutse tariki ya 2 Ukuboza 1942, avukira mu Rwanda.
Amashuri abanza yayize mu Rwanda, ayisumbuye ayiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre muri icyo gihe.
Kaminuza yayize muri ‘Technical University of Karlsrushe’ yo mu gihugu cy’u Budage, aho yavanye impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye na Electronic.
Avuye kwiga mu Budage mu 1975 yasubiye i Kinshasa mu cyari Zaïre.
Miko Rwayitare, niwe munyarwanda akaba n’umunyafurika wa mbere, wazanye itumanaho rya telefoni zigendanwa kuri uyu mugabane wa Afurika, hari mu mwaka w’1986.
Yaje kumva ko abanyamerika bemeye guha inzego za gisivile uburenganzira bwo gukoresha itumanaho rya telefoni ngendanwa, ahita yihutira kubasaba ko nawe yahabwa uburenganzira bwo gukora ibyo bikorwa muri Afurika.
Mbere yuko ashinga Telecell yaje gushinga Mini Motors Zaïre (Suzuki) yacuruzaga ibikorwa by’uruganda Suzuki ari naho yabashije gukura amafaranga menshi.
Nyuama yaho yahise atangiza ibikorwa i Kinshasa afatanyije n’umunyamerika, bashinga isosiyete y’itumanaho ya Telecell.
Mu 1975 yagizwe perezida wungirije w’ubushakashatsi no gushaka amasoko mu isosiyete ya Gécamines, isosiyete ya leta icukura amabuye.
Muri kitiya gihe yahagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibikoresho bya Hewlett-Packard (HP) na Rank Xerox muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranye nayo.
Mu 1977 yahise ashinga isosiyete yitwa Computer & Industrial Engineering (“CIE”), yaje no gukomera cyane kuburyo ariyo yari isigaye icuruza ibikorwa bya HP muri Afurika yose, cyane cyane muri Gabon, Rwanda, Côte d’Ivoire, Sénégal na Ethiopia.
Icyo gihe i Kinshasa nta bikorwa remezo nk’insinga za telefoni bihagije yari ifite.
Yaje guhitamo gutangiza ubucuruzi bw’itumanaho ridakoresha insiga.
Mu 1986 yashinze Telecell International, afite umugambi wo kwiga uburyo hashyirwaho telefoni zigendanwa nta migozi zikoresha.
Yaje kugirana imishyikirano na guverinoma ya Zaïre yaje kumwemerera gutangiza umushinga we muri Kinshasa.
Isosiyete ya mbere y’itumanaho rya telefoni zidakoresha imigozi riba ribonetse bwambere muri Afurika, rihereye i Kinshasa.
Yaje kwagukira mu bihugu nka Benin, Burkina Faso, u Burundi, Côte d’Ivoire, Gabon, Niger, Uganda, Central African Republic (CAR), Togo, Zambia na Zimbabwe, kimwe no mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Yaguze kandi Hotel des Mille Collines mu Rwanda, ayigura na sosiyete y’ababiligi ya Sabena muri 2005 kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 200 by’amadolari.
Niwe kandi mwirabura wa mbere w’umunyafurika wabashije gutunga umurima w’inzabibu, muri Cape Town mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Uuzabibu rwa Franschoek, ruzwi cyane mu mateka kubera abagiye basimburanywa mu kurutunga, akaba yarabashije kurwegukana rumuhagaze miliyoni 17 z’amarandi (rand) akoreshwa muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga hafi miliyali n’igice y’amanyarwanda.
Uru ruzabibu yaguze n’umuzungu witwa Graham de Villiers, inzabibu zihera zikaba arizo zengwamo divayi izwi cyane ya Mont Rochelle.
Yitabye Imana tariki ya 24 Nzeli 2007, ubwo yari i Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi.
Miko Alexis Rwayitare akaba yarabanje gushakana na Josephine Diur babyaranye abana batanu, nyuma yaje gushakana na Consolatta Rwayitare babyaranye abana babiri.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?