Ibindi byamamare
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?

Scholastique Mukasonga yavukiye mu Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ahoze ari muri Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe, hafi n’umugezi wa rukarara mu 1956, ni ikirangirire mu bwanditsi bw’ibitabo kuko byamuheshehe ibihembo byinshi hirya no hino ku Isi.
Mukasonga mu bwana bwe yakuze abona byinshi birimo ihohoterwa n’urugomo rwakorerwaga abantu biturutse ku ironda bwoko bitewe na politiki y’ivangura yariri mu Rwanda muriyo myaka.
Mu 1960 umuryango warimuwe ujyanwa i Bugesera mu ntara y’uburengerazuba, ibi byatumye ava mu ishuri aho yigaga i Butare aza kwisanga i Burundi.
Mbere yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba mu Rwanda we yaramaze imyaka ibiri ajyiye mu Bufaransa aho yageze mu 1992.
Nyuma nibwo Mukasonga yamenyeko abo mu muryango we bagera kuri 37 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri (12) hasohotse igitabo cye yise ‘ Inyenzi ou les Cafards’ gisa nicyamwinjije mu nganzo y’ubwanditsi bw’ibitabo.
Muri 2008 yasohoye igitabo kindi yise ‘La femme aux pieds nus’.
Muri 2010 asohora igitabo yise ‘ L’Iguifou’, ibi bitabo byose byaraguzwe cyane ndetse birasomwa hirya no hino ku Isi.
Igitabo yise ‘Our Lady Of The Nile’ cyatwaye ibihembo byinshi birimo igihembo cyitiriwe Ahamadou Kourouma prize ndetse n’igihembo cya Renaudot byose yatwaye mu mwaka umwe wa 2012.
Si ibi buhembo Mukasonga yatwaye byonyine kuki yanahawe igihembo cya ‘Océans France Ô’ muri 2013 , hiyongeraho ikitwa ‘French Voices Award’ yatwaye muri 2014.
Scholastique Mukasonga muri 2016 yarari kurutonde mu bihembo bya ‘International Dublin Literary award’ ndetse muri 2019 yagaragaye kurutonde mu cyiciro cyanyuma mu bihembo bya ‘National Book Awards’ hamwe na ‘The Barefoot Woman’.
Mukasonga muri 2020, Our Lady Of The Nile yifashishijwe muri Filime ya ‘Atiq Rahimi’.
Iyi filime yaranatsinze muri “Crystal Bear” i Berlinale muri 2020 ndetse ihabwa umwanya na TIFF muri 2019.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?