Ibindi byamamare
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?

Aristide Gumyusenge yavukiye mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo .
Umuryango we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yize amashuri yisumbuye muri Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon i Kabgayi akurikira ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (Chemistry, Biology, and Mathematics).
Mu kizamini cya Leta gisoza umwaka muri 2010 amasomo ye yayatsindiye ku rwego rwo hejuru kuko yatsinze amasomo yose.
Yari uwa kabiri ufite amanota meza mu butabire.
Yahise abona buruse yo kujya kwiga muri Amerika.
Yize muri Kaminuza ya Wofford muri Carolina y’Amajyepfo aho yize ibijyanye n’ubutabire hamwe n’imibare.
Gumyusenge yashyizwe mu bakora ubushakashatsi nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (postdoctoral research fellow) muri kaminuza ya Stanford muri advanced materials (GLAM).
Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu butabire aho yibanze ku byitwa Organic Semiconductors muri kaminuza yitwa Purdue University, aho yarangije muri 2019.
Kaminuza ya Massachusetts yo muri Amerika iri mu zikomeye ku Isi, yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yamuhaye akazi nk’umwarimu mu ishami rya siyansi aho aho yagizwe umwarimu wungirije, akaba yarahise aba umwirabura wenyine uri kuri urwo rwego muri iryo shami.
Ni umushakashatsi muri Siyansi n’umwenjiniyeri mu bijyanye n’ibikoresho byo muri siyansi (materials) aho yihuguye cyane mu bijyane n’ubutabire byitwa polymer chemistry.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?