Abanyapolitiki
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?

Jean-Guy Afrika afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bucuruzi Mpuzamahanga n’Ingamba, yakuye muri George Mason University.
Afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Lynchburg muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye n’imicungire mu by’imari.
Yize ibijyanye n’ingamba zijyanye no guteza imbere ubucuruzi muri Harvard Kennedy School.
Afite impamyabushobozi mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo yakuye muri Kaminuza ya Oxford.
Guhera muri 2008 yagizwe inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho muri 2010 ajya gukorera AFDB, aho yatangiye akora nk’inzobere ishinzwe politike y’ubuhinzi.
Yanakoze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (EAC).
Jean-Guy Africa guhera muri 2006 kugeza muri 2008 yari Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA) ikigo cyaje guhuzwa na RDB.
Yanakoreye Banki Nyafurika y’Iterambere, African Development Bank.
Perezida Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) tariki 13 Mutarama 2025.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?