Wadusanga

Ibindi byamamare

Ibyihariye wamenya ku kigo cya Blue Lakes International School

Yanditswe,

Kuya

Blue Lakes International School ni kimwe mu bigo byigenga bikomeye mu Rwanda, kibarizwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, mu intara y’iburasirazuba , aho ushingiye ku myigishirize yacyo ndetse na gahunda zihariye zigishirizwa muri kino kigo.

Blue Lakes International School ni ishuri ritanga uburezi ku rwego mpuzamahanga ryafunguye imiryango yaryo mu Rwanda muri 2017.

Abana biga  muri Blue Lakes bategurwa ku rwego ruhanbaye kuko bakomatanya imfashanyigisho ya REB hakiyongeraho imfashanyigisho mpuzamahanga za Cambridge na Pearson BTEC ababyeyi zifasha Ababyeshuri mu buryo bwagutse.

Iki kigo cya Blue Lakes mu gutegura Abana babakoresha isuzuma bumenyi ridasanzwe yaba ku rwego rw’igihugu no kurwego mpuzamahanga ibifasha umwana gutinyuka no gutekereza mu buryo bwihuta mu gihe ageze mu kizamini.

Iki kigo gifasha umwana mu buryo bushoboka kuko biba ari ngombwa buri mwarimu amenya abanyeshuri bigamo mu rwego rwo kubasha kumenya impano zabo.

Abanyeshuri batangira guhabwa amasomo yaba ayigishwa ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga bari mu kiciro rusange kuko ishuri rya BLIS riba ryifuza guha umwana imbaraga zo gutangira kumenya uburyo yashaka ibisubizo by’ibibazo mu nguni zose zubuzima yahura nabyo akiri muto.

Iri shuri kandi abanyeshuri batozwa kwishyira ku murongo, kugira intego no kumenya kwikemurira ibibazo uko bagenda bakura.

Ikigo cya Blue Lakes International School kinagira gahunda yitwa Blis Global  yo guteza imbere uburezi ku rwego mpuzamahanga.

Iyi gahunda ishuri rya Blue Lakes riyihuriraho n’ibindi bigo byo mu Burundi, Mozambique, Tanzania, Togo, Benin na Cameroun.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe