Abanyapolitiki
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
Hon Lambert Dushimimana yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.
Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare ‘GSO Butare’.
Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga ‘International Law’.
Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.
Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, yigisha no mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).
Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.
Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, akaba kandi yarakuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.
Dushimimana yabaye perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu.
Yabaye kandi mu nama y’ubutegetsi y’icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).
Hon Lambert yigeze no kuba mu nama y’igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).
Dushimimana Lambert yabaye kandi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.
Hon Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba tariki 04 Nzeri 2023.
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Afite ubumenyi yakuye muri FBI, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga wahawe kuyobora RIB ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Yitabye Imana azize impanuka, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari muntu ki?