Abanyapolitiki
Yatabarutse afite imyaka 100, Jimmy Cater wabaye Perezida wa USA yari muntu ki?

Jimmy Carter yavukiye mu mujyi wa Plains, muri Leta ya Georgia, tariki ya 1 Ukwakira 1924.
Yavutse kuri James Earl Carter Sr. na Lillian Gordy Carter.
Uburezi bwe yabukomereje muri Kaminuza ya Georgia Tech, aho yize ibijyanye n’ubumenyi bw’ibinyabuzima.
Yakomeje kwiga ibijyanye n’ubuyobozi bw’ingabo muri Kaminuza ya Annapolis, aho yakuze mu ngabo z’Amerika, agera ku rwego rwa Kapiteni.
Yatangiye urugendo rwa politiki mu 1962 ahagana mu 1971 aba Guverineri wa Georgia.
Mu 1976, Jimmy Carter yatorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yari umuyobozi w’inyangamugayo, wibanze ku gukemura ibibazo bikomeye by’ubukungu, umutekano, no gukomeza amahoro ku isi.
Mu 1978, Carter yayoboye ibiganiro by’amahoro hagati ya Misiri na Isiraheli, byasize hashyizweho amasezerano ya mbere y’amahoro arambye muri Burasirazuba bwo Hagati.
Mu 1979, ubutegetsi bwa Carter bwahungabanyijwe no gufatwa bugwate kw’abanyamerika muri Iran.
Iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku isura ye nka Perezida.
Mu 1982, yatangije Ikigo cya Carter (Carter Center), kigamije gukemura amakimbirane, guteza imbere demokarasi, no kurandura indwara zibasira abatishoboye.
Mu 2002, Jimmy Carter yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu gukemura amakimbirane no guharanira uburenganzira bwa muntu ku isi yose.
Yatabarutse tariki ya 29 Ukuboza 2024, afite imyaka 100.
Yasize abana barimo Jack, Chip, Jeff na Amy.
Abuzukuru 11 n’abuzukuruza 14.
Umugore wa Jimmy witwaga Carter Rosalynn Carter yapfuye mu Ugushyingo 2023 afite imyaka 96.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?