Wadusanga

Ibindi byamamare

Ubuzima bushaririye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwatumye yubaka igikorwa gisigasiye amateka, Aisha Utamuvuna ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Utamuvuna Aisha  yavutse tariki ya 2 Kanama 1983.

Yavukiye mu karere ka Bugesera icyahoze ari komini Kanzenze kuri Mulisi Abdou na Kankindi Premitive Assia.

Utamuvuna wakuze bitiriye akazina ka ‘Project’ yavutse ari umwana wa munani mubana 13, basigaye ari bane mu muryango wabo, abakobwa batatu n’umuhungu, kuko Ababyeyi be n’abandi bana bishwe mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aisha akaba yaratandukanye na Se wishwe muri Jenoside yakorewe afite imyaka 11 gusa y’amavuko ndetse iyo akuganirira amateka y’ibyo yabonye abikubwira nkaho byabaye ejo.

Aisha yatangiye ishuri i Nyamata mu 1989, ndetse yari umwana w’umuhanga ndetse ibi byatumaga Papa we abimuhembera, Aisha avugako ari Imana yamurinze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari umwana, nyuma yo kwihisha igihe kirekire mu rufunzo rw’i cyugaro yabanaga n’umubyeyi  witwa Mama Sifa avugako atajya yibagirwa  kugeza ubwo ingabo zari iza RPA zibatabaye.

Kwamamaza

Nk’umwana wari warabuze abe yagerageje kurwana n’uburyo yasubira ku ishuri aza kugira amahirwe umuryango ‘Benimpuhwe’ uramufasha ndetse i Rilima ndetse aza no gutsinda ikizamini cy’ikiciro rusange yoherezwa kwiga i Butare muri Groupe Scholaire ayasoreza muri IFBK mu ishami ry’ubucuruzi n’icungamutungo abifashijwemo na FARG .

Utamuvuna yaje kubona  akazi muri 2008 ko gukora mu kigo cy’imari cya Duterimbere IMF Ltd agafatanya no kwiga muri Kaminuza ya INLAK mu ishami ry’imenyekanishabikorwa ‘Marketing’, ahavuye nibwo yatangiye kwikorera, yahereye ku ruganda ruciriritse arwitwa IkE ltd rwakoraga ibinyobwa bidasembuye birimo Tangawizi.

Mu mafaranga yagiye abona yahise ayatangiramo umushinga udasanzwe iwabo ku ivuko, yatangiye gutunganya ahantu hanini mu rwego rwo kuzajya ahakirira abantu kuko iwabo mu rugo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hahoraga hateraniye abantu benshi yaba abato ndetse n’abakuru.

Yahise ahubaka ahita ‘MotherLand Park’ aha hantu ahafata nk’inkingi ikomeye yaba kumuryango nawe ubwe kuko ni ahantu hanini kandi yashyize buri kimwe gifite igisobanuro.

Kwamamaza

Muri MotherLand Park hari buri giti avugako gifite icyo gisobanuye ko ndetse yabashije gutunganya naho ababyeyi be bajyaga bicara, imiti bakoreshaga babavura n’ibindi.

Usibye kuba arahantu hadasanzwe kuko hakora ku mazi uvuye ku muhanda yateye ibiti byinshi n’indabo nk’umunyonza yateye agamije ko abana bazamenya ibyo baryaga bakiri abana.

Hari imiyenzi isobanura urugo rwabo uko rwari rw’ubatse, uhasanga kandi gereveriya zabaga  kumuharuro, urufunzo nkahantu yarokokeye, imigano  kuko ababyeyi be bapfuye bagitegereje Inkotanyi bavugagako zigeze mu rugano.

Uhasanga Umibirizi usobanura umuti ababyeyi bajyaga babaha barwaye inzoka, umukuzanyana n’ibindi bimwibutsa amateka y’iwabo nk’umwenya, umuravumba wavuraga ibicurane, umugombe wabavuraga n’ibindi.

Kwamamaza

Usibye urusobe rwibidukikije bitandukanye bihaboneka birimo n’ imbuto ziribwa ndetse hari ninyoni zihaba ziziranye na Aisha ndetse akaba afite uburyo azihamagara zikamwunva nuburyo bwihariye iyo ashaka kuzigaburira .

Aisha muri Motherland Park ahakirira Abantu mu rwego rwo kwibuka ibikorwa byabaga mu muryango wabo, mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata ahazwi nka Kamatana.

Igishimishije cyane  ni uburyo abanye neza n’imiryango y’abantu bagize uruhare mukwica umuryango we, ibi bikaba ari isomo ryiza kuri buri wese ko ndi umunyarwanda ishoboka kandi ko kubabarira no gusaba imbabazi ari inkingi ya mwamba mu bumwe bw’abanyarwanda .

Aisha afatira ikitegererezo kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba afana Rayon Sports ariko akanakunda umukino wo gusiganwa ku ma modoka cyane.

Kwamamaza

Mu mumuziki akunda umuhanzikazi Cécile Kayirebwa, Aisha afite abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

 

Abasomye iy’inkuru: #4,672
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe