Abacuruzi
Ni umuyobozi wa Park Inn by Radisson Kigali, Siphiwe Masete ni muntu ki?

Siphiwe Masete afite impamyabumenyi mu bijyanye n’inozabubanyi yakuye muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo n’indi y’bijyanye n’amahoteli no kwakira abantu yakuye muri Wits Technikon, kimwe mu bigo bya University of Johannesburg.
Siphiwe Masete, yatangiye uyu mwuga ari ‘barman’ umwe uha abakiliya inzoga muri Protea Hotel Impala Inn muri Afurika y’Epfo, ariko ku bw’umuhate n’ubuhanga yagaragaje, yazamuwe mu ntera uko iminsi yasimburanye muri hoteli za Protea Hotels by Marriott.
Yayoboye muri Protea Hotel Kruger Gate cyangwa Tambo Airport Transit Hotel, ayobora muri Protea Hotel Roodepoort no muri Protea Hotel Hatfield, hoteli zikomeye muri Afurika.
Umwanya w’umuyobozi mukuru wa hoteli runaka wa mbere yawubonye mu 2011.
Muri 2022 Masete yayoboye Hazyview Cabanas Resort and Spa.
Nyuma yabonte umwanya ukomeye muri Tripod Hotel Owerri yo muri Nigeria.
Mbere yo guhabwa imirimo muri Park Inn by Radisson Kigali, Masete yari Umuyobozi Mukuru wa ANEW Hotels y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Uyu munya-Afurika y’Epfo, Siphiwe Masete yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Iyi hoteli iherereye mu Kiyovu mu Karere Ka Nyarugenge, asimbuye Emile.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?