Abanyapolitiki
Niwe wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda yari muntu ki?
Umwamikazi Rosalie GICANDA ni mwene Martin GATSINZI na Christiana MAKWINDIGIRI, akaba Umunyiginyinya w’Umuhebera/Umugaza.
Se umubyara akomoka kuri Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.
Abanyiginya b’abagaza/Abahebera bakomoka kuri Semugaza wabaye umugaba w’urukatsa ingabo za Gatarabuhara wari mwene se w’Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sentabyo.
Ysvutse mu mwaka w’i 1928, avukira i Bugarura(Kiziguro),mu Buganza bw’amajyaruguru, yabyirukiye mu ndorwa aho se yari yaragiye gutura n’umuryango we.
Mu w’i 1941, afite imyaka 13 Rozaliya GICANDA yatoranyijwe mu bakobwa b’uburanga buhebuje bagombaga kuvamo Uw’ihogoza ukwiye Umwami kubera ko Umwami Mutara III RUDAHIGWA yari amaze gutandukana n’umugore we wa mbere Nyiramakomari mwene Kamugundu wo kwa Kimenyi Getura, umwami w’i Gisaka.
Umwaka w’i 1941 ujya guhumuza, GICANDA yerekeje i Shyogwe mu rugo rw’Umugabekazi w’u Rwanda, Nyiramavugo III KANKAZI mu marushanwa yabagombaga kuvamo Umwamikazi.
Aya marushanwa y’abaterambabazi yari yateguwe n’umugabekazi Kankazi na murumuna we Kabanyana yitabiriwe n’abakobwa benshi gusa mu ijonjora rya nyuma harimo Rozaliya Mukamutara na Rozaliya Gicanda.
Muri iri jonjora rya nyuma niho umutima w’Umwami Mutara III RUDAHIGWA wabengutse umukobwa w’Abahebera, nguko Umwamikazi GICANDA yatunguwe no gutsinda irushanwa.
Tariki ya 18 mutarama 1942, nibwo Umwami Mutara III RUDAHIGWA n’Umwamikazi Rosalie GICANDA basezeranye imbere y’Imana mu birori byiza byari bibereye abageni.
Tariki ya 25 Nyakanga, 1959, Umwami Rudahigwa atanga we na Gicanda bataribaruka umwana n’umwe.
Nyuma y’ibi tariki 28, Nyakanga 1959, murumuna wa wa Rudahigwa yima ingoma ku izina rya Kigeli V Ndahindurwa.
Yakomeje kuba mu ngoro y’i Rukari , mu gihe Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari mu y’indi ngoro ya Nyanza ku bigega.
Ubwo ishyano ryagwiraga abanyarwanda mu gushyingo kw’i 1959 ubwo imiryango myinshi y’Abatutsi yameneshwaga, Umwamikazi Gicanda yagiye yakira benshi bamwe abaha icumbi abandi abafasha kuba bahunga igihugu.
Imwe mu miryango yungukiye ubufasha ku mwamikazi Gicanda, harimo murumuna we wo kwa se wabo Asterie Bisinda (Umubyeyi ubyara PerezidaPaul Kagame).
Tariki ya mbere Mata mu w’i 1964, Gicanda yirukanywe mu ngoro y’umwami y’i Rukari, ndetse anacibwa kuba muri Nyanza.
Gicanda na nyina umubyara, muramu we igikomangoma Ruzindana,barumuna be babiri ndetse n’abisengeneza be bagiye gutura I Butare ( muri Astrida ya kera).
Nyuma y’ibi, Umwamikazi Gicanda yatangiye ubucuruzi bw’Amata, igicuruzwa cye gikundwa n’abanya Butare kuko Amata yo kwa Gicanda yaryohereye benshi.
Mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka w’i 1993 yerekeje mu gihugu cy’ububiligi mu rwego rwo kwivuza, agaruka muri Werurwe 1994.
Nyuma y’ibyumweru bike gusa ageze I Rwanda, jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu mpande zose z’igihugu .
Butare, umujyi Gicanda yari atuyemo wamaze ibyumweru bibiri hari agahenge, nta bwicanyi kubera ubumuntu by’uwari umuyobozi Dr Jean Baptiste Habyarimana.
Ibi byarakaje uwari perezida ya leta y’abatabazi Sindikubwabo Theodore yigira I Butare, aho yatangiye imbwirwaruhame ku itariki 19 mata 1994, ashishikariza abantu mu mvugo izimije yise gukora akazi.
Umunsi ukurikira, nyuma y’iyo mvugo rutwitsi, Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (Ecole des Sous-Officiers) yatanze itegeko y’uko bajya gushaka aho Gicanda yaba aherereye.
We ubwe ( Kapiteni Ildephonse) n’abandi basirikare nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abandi basirikare bo mu kigo cya Ngoma barimo Lt Bizimana wari uzwi nka “Rwatsi”, Corporal Aloys Mazimpaka hamwe na Dr Kageruka berekeje mu rugo rwa Gicanda, bahasanga abandi bahigwaga n’uko ba berekeza mu busitani bw’inzu ndangamurage y’igihugu iri mu bilometero bike byaho n’uko babica urw’agashinyaguro.
Nyuma y’iminsi ibiri basubiye mu rugo rwa Gicanda, bica nyina bari bahasize.
Umugogo w’Umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye ku musezero w’i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Muri 2012 urukiko rwa Arusha rwahamije Capt Ildephonse Nizeyimana ibyaha bya Jenoside birimo gutanga amabwiriza yo kwica Umwamikazi Rosalia Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?