Abanyapolitiki
Yari Umudamu utarakangwaga nicyo aricyo cyose, Inyumba Aloisea yari muntu ki?

Inyumba Aloisea yavutse ku wa 28 Ukuboza 1964, yabaye Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011, mbere yaho yari umwe mu bagize Sena y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2004.
Ari muri Sena, Inyumba yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Ubutwererane n’umutekano.
Yanabaye kandi umwe mu bari bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yakoze n’indi mirimo itandukanye, yaba iya Leta ndetse no mu muryango FPR Inkotanyi.
Inyumba Aloisea wari Minisitiri w’ Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yitabye Imana tariki ya 06 Ukuboza 2012.
Inyumba witabye Imana azize indwara, yatabarutse ubwo haburaga iminsi micye ngo Ishyaka FPR Inkotanyi ryizihize isabukuru y’imyaka 25.
Akaba kandi yari umwe muri ba kizigenza baryo kuva mu gihe ryashingwaga, ariko yigaragaje cyane mu gihe cy’urugamba, ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zaharaniraga kubohora igihugu.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?