Ibindi byamamare
Niwe mugore mu gufi kw’isi, Jyoti Amge ni muntu ki?

Jyoti Amge yavukiye i Nagpur mu Buhinde ku itariki 16 Ukuboza 1993.
Yamenyekanye kubera indwara ya achondroplasia, ikaba ari imwe mu ndwara zituma umuntu aba mugufi bikabije akanagira umubiri muto.
Mu mwaka wa 2011, yinjiye muri Guinness World Records nk’umugore mugufi ku Isi, kandi kuva icyo gihe, yateje imbere imitekerereze myiza ku bantu benshi.
Amge amaze kugera kuri byinshi mu rwego rwa Sinema.
Yagaragaye kuri televiziyo, arimo gukina muri American Horror Story: Freak Show, aho yerekanye ubuzima bwe.
Yashoboye gukurura abantu benshi kubera umutima mwiza n’imitekerereze myiza afite.
Nubwo kuba umugore mugufi ku Isi byamuhesheje izina, ikimugira umwihariko ni ubushobozi yagaragaje bwo gutanga inyigisho.
Yabaye intumwa ya Leta y’u Buhinde mu gushyigikira abafite indwara ya Achondroplasia, kandi yibanda ku guhindura imyumvire ku birebana n’abantu bafite ubugufi bukabije.
Jyoti Amge ni umugore mugufi ku Isi ariko ibikorwa bye birahambaye.
Uretse kuba yarazanye impinduka muri Sinema, yabaye intangarugero mu gushyigikira abafite indwara nk’iyo atanga ubutumwa ko uburebure atari cyo cy’ingenzi, ahubwo ari umutima no gukora ibyiza aribyo bikenewe cyane.
Jyoti Amge waciye agahigo ko kuba umugore mugufi ku Isi, afite uburebure bwa 62.8cm (2 feet 0.7 inches).
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?