Wadusanga

Abacuruzi

Maurice Toroitich  Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Maurice Toroitich  yavukiye muri Kenya mu gace ka Iten ari naho yatangiriye amashuri ho  muri Elgeyo-Marakwet County agace kavukamo abakinnyi bumukino wo gusiganwa ku maguru bibirangirire.

Yaje kujya kwiga muri Moi Kabarak High School mbere yuko yerekeza muri Kaminuza.

Maurice afite impamyabumenyi zitandukanye zimugira n’umubaruramari w’umwuga nka CPA.

Yatangiye akazi akiri muto kumyaka 24 acunga imari muri kompanyi ucuruza peteroli, yaje kujya gushaka akazi muri banki.

Muri 2004 yinjiye muri Stanbic yaje no guhita atwara igihembo cya ‘Annual Excellence Service’.

Yakoze muri Standard Bank Group imyaka isaga 15 mbere yuko yerekeza muri KCB ahagana 2008 ubwo yerekezaga i Kigali akaba yarimukanye n’umuryango we w’abana bane n’umugore we.

Kigali yarasanzwe ayizi kuko yajyaga ahaza mu kiruhuko rimwe na rimwe avuye ku ishuri, ni umugabo wakunze gutembera ibihugu by’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba ndetse n’ibindi bihugu nk’Ubushinwa, Esipanye, Singapore,UK, Ubufaransa, Africa y’Epfo n’ahandi.

Yize muri Kaminuza ya Nairobi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’ubucuruzi.

Afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro  cya gatatu yakuye muri Kaminuza ya Strathmore nayo iherereye i Nairobi muri Kenya.

Maurice yahawe kuyobora NCBA Bank Rwanda akaba ari  kimwe mu bigo bya NCBA Group gitanga serivisi zaguye z’imari ku bigo binini, ibito n’ibiciriritse n’abakiliya ku giti cyabo, ikagira amashami mu Rwanda, Uganda, Tanzania no muri Côte d’Ivoire.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe