Abacuruzi
Ni Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, Kamanzi Tuhairwe ni muntu ki?
Ovia Kamanzi Tuhairwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters Degree] mu bijyanye n’ubucuruzi yavanye muri Kampala International University.
Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri yagikuye muri Makerere University.
Yize kandi icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Philippines aho yakurikiranye ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibigo biciriritse.
Kamanzi Tuhairwe kandi ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bw’ubuhinzi.
Kamanzi Tuhairwe kubw’ubunararibonye yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Radiant ndetse aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd.
Yahawe ibihembo tariki ya 24 Werurwe 2023, mu bihembo byateguwe n’Ikigo ‘1000 hills events’ gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore.
Ibihembo yahawe ni icy’ikigo kiyobowe n’umugore ariko gikura vuba [Fast Growing Company of the Year] ndetse n’igihembo cy’umugore uri mu buyobozi bukuru bw’ibigo [Board Level and Senior Executive of the Year].
Ni ibihembo bihabwa abagore bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi no kuyobora ibigo.
Ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant Yacu’ cyakomotse kuri Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant yavutse mu 2013, kiza kigamije kwegera ba Banyarwanda badafite ubushobozi buremereye.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?