Abavugabutumwa
PADRI SAFI yari muntu ki ?

Nyakwigendera padri Safi Protazi ni mwene Kinyoni Evariste na Léocadie Mukamugabo.
Yavutse taliki ya 4 Ukuboza 1948, avukira muri paruwasi Nemba muri Diyosezi ya Ruhengeri, mu Karere ka Burera.
Yavukiye mu muryango w’abakirisitu w’abana 12.
Yabatijwe kuwa 26/12/1948 i Nemba, ahabwa Ugukomezwa tariki ya 05/07/1958 i Nemba
Amashuri abanza yayigiye i Nemba na Nyamata mu karere ka Bugesera, ayisumbuye ayigira mu Iseminari Nto i Kabgayi (1961-1965) no mu Iseminari Nto ya Mt Pawulo i Kigali (1965-1968).
Nyuma yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1968-1974).
Yahawe isakramentu ry’ubusaseredoti ku wa 21/12/1974.
Yaje kujya i Roma gukomeza amashuri, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘Théologie pastorale’ (1974-1981).
Yakoze ubutumwa bwa gisaserdoti muri Paruwasi ya Nyamirambo (1974).
Iya Rutongo (1981) ndetse yari n’umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo.
Imyaka isaga 30 (1987- 2017), yabaye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yigisha ibijyanye n’iyobokamana mu ikenurabushyo.
Yashaje akorera ubutumwa muri paruwasi ya Kacyiru muri Arkidiyosezi ya Kigali, kuva mu 2017.
Yitabye Imana ku wa 27 Mata 2019, azize urupfu rutunguranye.
Igitambo cy’ukaristiya kimuherekeza bwa nyuma cyaturiwe mu kiliziya ya Regina Pacis i Remera (Kigali), ku ya 1 Gicurasi 2019.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze umunsi 1
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?