Abahanzi
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
Chriss Eazy amazina yiswe n’Ababyeyi ni Nsengiyumva Rukundo Christian ni umuhanzi w’icyamamare w’Umunyarwanda.
Chriss Eazy ni umuhanzi watangiye kumenyekana akora injya ya Rap, akaba yaragiye agerageza kujya no mu marushanwa atandukanye akaba yaragiye ayitwaramo neza yibukwa muri 2016 akiri muto yegukana irushanwa rya ‘Talent Zone’, ryategurwaga na Royal FM ndetse niryitwa ‘Europe HipHop Fest’ rya 2019.
Chriss Eazy yatangiye akorana na mugenzi we witwa AOBeats mu itsinda bari barise Octagons indirimbo yamenyekanye cyane niyo bise ‘Ese urabizi’.
Yatangiye kuririmba mu njyana ya Afrobeat muri 2021 aha akaba ari naho yaratangiye gufashwa na Giti Business Group y’umusobanuzi wa Filime witwa Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti isanzwe icuruza ama filime ikanareberera inyungu z’abahanzi.
Ni umuhanzi uririmba indirimbo zimwe nazimwe ziba zigaragaramo utuntu dukurura abana cyane kuburyo usanga yaba abato n’abakuru bose bisanga mu ndirimbo ze.
Muri 2022 indirimbo ‘Inana’ yamuhesheje igihembo muri ‘Kiss Summer Awards’ nk’indirimbo nziza y’umwaka.
Muri 2022 kandi Chriss Eazy yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka ‘Best New Artist’ nabwo muri Kiss Summer Awards.
Inyungu z’umuziki we zirimo akaboko ka Bugingo uzwi nka Junior gusa bikaba byarigeze kuvugwa ko batandukanye atakireberera inyungu z’umuziki we ariko aya makuri Chriss Eazy yarayahakanye avugako ubwo abantu haragahe batababonanaga ari uko Junior yarari kwita ku mu byeyi wari urwaye muri icyo gihe.
Mama wa Chriss Eazy yigeze gutangaza ko uyu muhanzi yigeze kujya ku ishuri ubwo Papa we yaramaze kwitaba Imana ariko birangira azanye amanota meza, yavuzeko kandi agira ubunebwe bwo guteka cyane.
Chriss Eazy usibye kuba ari umuhanzi ni umuhanga mu gutunganya amashusho kuko hari indirimbo nyinshi yagiye atunganyiriza amashusho.
Chriss Eazy yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Umuhoza Emma Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022, icyakora akaza guhita ajya kwiga muri Pologne.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Yagizwe Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla ni muntu ki?