Wadusanga

Abanyapolitiki

Yagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Hitiyaremye Alphonse  kuva mu 1996-1997 yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, nk’ushinzwe itumanaho, inyandiko n’umujyanama mu by’amategeko.

Mu 1998 yabaye Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera.

Mu 1999 yabaye umukozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri iyo Minisiteri.

Kuva mu 2000 kugeza 2004 yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika.

Kwamamaza

Muri 2004 kugeza 2006 yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha.

Kuva muri 2006 kugeza 2013 yabaye Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, nyuma yabaye umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire n’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Hitiyaremye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Kiev.

Yakoze amahugurwa atandukanye mpuzamahanga mu bijyanye n’amategeko.

Kwamamaza

Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri 2024 asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse.

Abasomye iy’inkuru: #12,461
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe