Abanyapolitiki
Yabaye Perefe wa Kibungo yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, RUZINDANA Godefroid yari muntu ki?
RUZINDANA Godefroid yavutse mu 1951 muri Komini Kabarondo, ubu ni mu Karere ka Kayonza, ashakana na Nyirasafari Antoinette babyarana abana batanu.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, anakora muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, agirwa Perefe wa Kibungo mu 1992.
Yari muri Komite Nyobozi ya PSD ku rwego rw’Igihugu.
Ageze i Kibungo asimbuye Perefe Bucyibaruta w’intagondwa yo muri MRND, yabaye umunyapolitiki n’umuyobozi wazanye imibanire myiza, arwanya akarengane.
Yamaganye ibitekerezo n’ibikorwa bigamije gutsemba Abatutsi, bituma yibasirwa, agafatwa nk’icyitso cy’Inkotanyi.
Ikinyamakuru cy’intagondwa za Hutu Power cyitwaga Umurangi (17 Gicurasi 1993), cyamwanditseho ibikurikira: “Ruzindana Godifiridi ari mu batumye FPR ishyira icyizere n’umubano wayo na PSD imbere kuko ari ryo shyaka ryahaye imyanya Abatutsi.
Ese niba nawe ari ko abyumva ntazayishimira akayibikira ibanga i Kibungo?”. Kangura N°66/1993 yamushyize ku rutonde rw’abantu 235 yitaga ko bafashaga Inkotanyi.
Tariki 17 Mata 1994, Ruzindana yasimbujwe umuhenzanguni Anaclet Rudakubana.
Muri Gicurasi 1994, yafashe imodoka ashyiramo abana, umugore na barumuna be bashaka guhungira i Burundi.
Bageze Birenga, Interahamwe zarabafashe zibakura mu modoka zibica urw’agashinyaguro, zihera ku bana umwe umwe, zikurikizaho umugore, zibona kumwica.
Umurambo we washyinguwe i Kibungo. MINUBUMWE yemeje ko iteganya kuzawuzana ku Rebero.
Src:MINUBUMWE
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?