Ibindi byamamare
Yatwaye ikamba rya Miss Rwanda muri 2015, Kundwa Doriane ni muntu ki?
Miss Kundwa Doriane ni mwene Kanuma Gaspard na Mukandoli Tabita.
Yavutse tariki ya 21 Mata 1995, avukira mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo, akaba ari bucura mu muryango w’abana bane bose b’abakobwa.
Kuwa 21 Gashyantare 2015 ni bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2015 n’irya “Nyampinga uberwa n’amafoto”.
Muri Kanama 2015 yinjiye mu bikorwa byo guhashya kanseri mu bana n’abagore, by’umwihariko iy’ibere.
Mu mwaka wa 2015 yihuje na Nyampinga wa Kenya muri gahunda yiswe ‘Smile Train Africa’, babasha gufasha abana bavukanye indwara y’ibibari baravurwa.
Yahagarariye u Rwanda kandi mu marushanwa ya Nyampinga wa Fespam yo muri 2015, kimwe na Nyampinga w’umugabane wa Africa muri 2016.
Kuva ahawr ikamba rya Miss Rwanda, Kundwa yakunze kugaragara kenshi mu bitaramo byo guhimbaza ndetse na we yashimangiraga ko nta kimuha umutuzo nko guterana n’ababyinira Imana.
Tariki ya 27 Gashyantare 2016 ni bwo Miss Kundwa Doriane yabonye umusimbura ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda ariwe Miss Mutesi Joly wari wahize abandi bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016.
Yaserukiye u Rwanda mu gikorwa cya Mavuno Yetu Festival, cyitabiriwe na ba Nyampinga barimo uw’u Rwanda, Kenya,Sudani y’Epfo, Uganda na Tanzania.
Muri Nzeri 2015, Kundwa yagiriye uruzinduko i Burayi, yari yasuye igihugu cy’u Budage nka kimwe mu bihembo yahawe n’uruganda Sebamed.
Uyu mukobwa atuye muri Canada aho yakomereje ubuzima, yize no muri kaminuza ya ‘Ontario Tech’ mu ishami ry’ubuzima.
Doriane yabaye umuyobozi wungirije w’urugaga rwitwa ‘UH’ (United for Humanity) rw’abishyize hamwe ku bw’ibikorwa by’ubumuntu.
Yagizwe kandi umwe mu banyamuryango shingiro b’ikigega cya Nyampinga (Nyampinga Foundation).
Yanahawe inshingano zo kuba umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’iterambere ry’urubyiruko rw’abanyarwanda rigamije Iterambere (International Rwanda Youth for Development-IRYD).
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?