Abakora Sinema
Umunyarwenya Clapton Kibonke ni muntu ki?
Amazina ye ni Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke muri Cinema nyarwanda, yavukiye mu gihugu cya Uganda mu 1988, n’imfura mu muryango w’abana batandatu.
Mu 1996 we n’umuryango we bavuye muri Uganda baza gutura mu Rwanda ho mu karere ka Nyagatare bahava bimukiye i Nyamata ho mu Bugesera aribaho yakuriye, nyuma umuryango we wongeye gusubira gutura i Ngagatare nanone.
Amashuri abanza Kibonke yayize muri Nyakayaga Primary School, ayisumbuye ayiga muri Kiziguro Secondary School, kaminuza ayiga muri University of Kigali ntiyayisoza ku bwimpamvu z’umuryango.
Kibonke ashoje ayisumbuye yafashe umwanzuro wo kujya muri Kigali kuko Se yahoraga amubwirako amashuri yize ntacyo amumariye.
Yacuruje amajyi, ama telefoni n’ibindi, byose yabikoraga abana n’abarumuna be bari bakiga ayisumbuye, nyuma yaje kubona akazi ko gucuruza ibikoresho byo mu rugo mu iduka riherereye mu nyubako ya City tower rwagati mu mujyi wa Kigali.
Kibonke niho yamenyaniye n’umunyarwenya witwa Ramjane wakoreraga Radio yitwaga KFM nayo yakoreraga muriyi nyubako mu kiganiro ‘The Ramjane Show’, nyuma batangira no kujyikorana.
Muri 2014 nibwo yatangiye gushyira amashusho ku mbuga zitandukanye byaje kurangira akunzwe yewe n’indirimbo ze zabaga zisekeje, yaririmbye izirimo (Fata telefone Mana, Muri Yesu harimo Gu n’izindi).
Muri 2015 yatangiye kwandika Filime no kuba umushyushyarugamba no kwamamaza ibikorwa by’abantu, yanaje kugaragara mu Filime yitwa Seburikoko, Byadogereye n’izindi.
Muri 2017 yinjiye kurutonde rw’abagombaga guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka.
Yegukanye igihembo muri The Choice Awards muri 2021 (Rwanda Influencer Comedian), yatangiye gufasha abandi banyarwenya binyuze mu itsinda yise ‘Daymakers’ ryari ririmo Japhet na Etienne bamenyekanye muri ‘Bigomba guhinduka’ n’abandi.
Muri 2020 ubwo icyorezo cya Covid19 cyavuzaga ubuhuha nibwo yatangiye kwandika Filime yise ‘Umuturanyi’ irimo n’abandi bakinnyi ba filimi benshi byatumye ikundwa kurwego rudasanzwe, ikaba itambuka ku muyoboro wa YouTube wa Clapton Kibonke, afite n’izindi filime zirimo iyitwa ‘Mugisha na Rusine’ akinana n’umunyarwenya Rusine Patrick ndetse na filime yise ‘Icyaremwe gishya’.
Kibonke yaje kugira uburwayi bw’inkorora bwatumye abagwa ibihaha kimwe mu bintu byateye abakunzi be ubwoba , yashakanye na Ntambara Jacky bafitanye abana batatu, muri 2022, Clapton n’umugore we bibarutse ubuheta bw’umuhungu waje akurikira imfura yabo y’umukobwa bibarutse muri 2018 , naho uwa gatatu bamwise ’Muhisha Nolan’ wavutse muri 2024, we n’umugore we tariki ya 18 Ukwakira 2018 nibwo basezeranye imbere y’amategeko.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?