Wadusanga

Abanyapolitiki

Yabaye Perezida w’u Rwanda kuva mu 1994-2000, Pasteur Bizimungu ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Photo/Igihe

Pasteur Bizimungu  yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1950.

Pasteur Bizimungu  mbere y’1990 yari umuyoboke w’ishyaka MRND ryari riri ku butegetsi ku ngoma ya Juvénal Habyarimana.

Yakoze imirimo itandukanye, ariko uwamenyekanye cyane ni ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe amazi, amashanyarazi na gaz ‘ELECTROGAZ’.

Yashwanye n’ubutegetsi bwa Habyarimana bakomokaga hamwe ‘Gisenyi’, bitewe n’iyicwa ry’umuvandimwe we Colonel Mayuya wari mu gisirikare cy’u Rwanda, wishwe ku kagambane k’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, amuziza ko yari atangiye kubangamira imikorere y’Akazu kari kiganjemo abo mu muryango wa Habyarimana.

Bizimungu yarahunze mu 1990 ajya mu Bubiligi, yinjira mu muryango RPF Inkotanyi imushinga itumanaho n’itangazamakuru, anawuhagararira mu masezerano y’amahoro ya Arusha, Tanzania mu 1993.

Habyarimana ariya masezerano ntiyameraga kuko yayitaga ibipapuro ndetse yaje no gukurikirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’iyicwa rye tariki 06 Mata 1994, ariko ikaba yari imaze igihe itegurwa.

Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside tariki 04 Nyakanga 1994, Bizimungu yagizwe Perezida w’inzibacyuho tariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza muri Werurwe 2000.

Yaje kuva ku butegetsi yeguye bitewe no kutavuga rumwe n’abandi bayobozi bagenzi be bo muri RPF ku birebana no gushyiraho guverinoma nshya.

Amaze kwegura, yashyizeho ishyaka rya politike aryita Ubuyanja, ariko ntiryamaze kabiri kuko ryagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri 2002 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta, gushaka guteza amacakubiri ashingiye ku moko no kurema umutwe w’abagizi ba nabi mu gihugu.

Muri 2004, Bizimungu yatsinzwe urubanza akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Muri 2006 yarajyriye asaba gukurirwaho igihano avuga ko urubanza rwe rwari rufite impamvu za politike ariko aratsindwa.

Bizimungu yahawe imbabazi z’Umukuru w’Igihugu ku itariki 9 Kanama 2007, nyuma yo kuva muri gereza, ntiyongeye kugaragara mu buzima bwa politike.

Bizimungu yize mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse no mu Bufaransa muri kaminuza ya Strasbourg.

Yashakanye na Séraphine Utamuliza babyarana abana barimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri aribo Alexander Tabara, Nicole Tamara na Carine Cyuzuzo.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe