Ibindi byamamare
Umunyamideli akaba n’umushoramari Kate Bashabe ni muntu ki?
Keterine Bashabe yavutse tariki ya 9 Nzeri 1990, yarezwe na nyirakuru na sekuru, agize imyaka irindwi nibwo yagiye kubana na nyina, yize muri APRED i Ndera ho mu mujyi wa Kigali mu mashuri yisumbuye ndetse yongeraho na Kaminuza.
Mu mashuri yisumbuye niho yatangiriye kumurika imideli. Dady De Maximo niwe wabimwinjijemo amwigisha no kugenda kuko yari yimereye nk’abahungu nkuko yabyitangarije.
Bashabe Catherine [Kate] yaje kuba Miss MTN mu mwaka wa 2010.
Muri 2011 nibwo Bashabe wari urangije amashuri yisumbuye yatangiye kugaragara mu maso ya benshi
Muri 2012 yabaye Nyampinga wa Nyarugenge
abona itike yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ariko ku munota wa nyuma ntibyamukundira.
Hagombaga gukorwa andi marushanwa mbere yo kuba kwa Miss Rwanda ariko umunsi wa nyuma ntiyayitabira kuko iryo joro yahise afata indege ajya muri Kenya kureba papa we wari warakoze impanuka.
Iby’amarushanwa y’ubwiza yabishyize ku ruhande yinjira iy’ubucurizi bw’imyenda bwaje kwaguka mu buryo bugari, bukanamufasha kugaba amashami mu buhinzi no mu bushabitsi bw’imitungo itimukanwa, abarira muri miliyoni amagana.
Muri Nyakanga 2016 Kate yafungiwe kuri Station ya Polisi i Gikondo bimenyekana bitangajwe n’ikinyamakuru igihe ,icyo gihe yarakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.
Byavuzwe ko intandaro ya byose yari konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekana, ikwirakwiza amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga, icyo gihe rero ngo yari yakubise abakobwa babiri yacyekaga.
Ni umwe kandi mu bari mu mushinga wa filime ya Ramsey Noah yagombaga gukorana n’abanyarwanda nubwo utarangiye.
Ni umucuruzi w’imideli afite inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’yashinze muri 2013 ndetse yaje no gushinga indi nzu yise ‘Kabash House’ ikoreramo ibintu by’ubukorikori, kudoda imyenda, gukora utubati, ibitanda n’ibindi bikoresho bigezweho byo mu nzu,akora ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye akorana n’ibigo byo mu Rwanda no hanze.
Nanone yagarutse cyane mu itangazamakuru kubera inkuru zavuzwe cyane ko yaba yarakundanyehi na rutahizamu rurangiranwa ukomoka muri Senegal wakiniye ikipe ya Liverpool, Sadio Mane ariko bose baje kubihakana.
Uyu mukobwa asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abinyujije mu Muryango yashinze yise ‘Kabash care’.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?