Wadusanga

Abahanzi

Indirimbo ye yambere yagiye hanze mu 1981, Umuhanzikazi M’bilia Bel ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

M’bilia Bel ubusanzwe amazina ye yose ni Marie-Claire Mboyo Moseka.

Yavutse ku itariki 10 Mutarama 1959, akaba ari umuhanzikazi wo mu cyahoze ari Zaire, Repubulika ya Demukarasi ya Congo  y’ubu.

M’bilia Bel yamenyekanye cyane mu jyana za Rumba na Soukous, akaba ari umunyamuziki, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ku rwego mpuzamahanga, aho yahimbwe izina ry’ ‘Umwamikazi wa Rumba Nyafurika’.

Impano ye yatangiye kujya ahagaragara nyuma yo guhura n’umuhanzi w’icyamamare Sam Manguana, wamutoje mu myaka ya mbere atarahura na Tabu Ley Rochereau.

Uyu ni we wamufashije cyane mu kwigirira icyizere no kuzamura impano y’ijwi rye ryo mu bwoko bwa Soprano, kugeza abaye umwe mu baririmbyi b’indashyikirwa iwabo muri Zaire.

Ijwi rya M’bilia Bel ryatangiye kumenyekana akiri umwana muto aririmba muri korari, ku myaka 17 atangira umwuga wo kuririmba mu itsinda rya Abeti Masikini, hanyuma aza guhura na Sam Mangwana.

Tabu Ley Rocherau waje no kumubera umugabo, we bahuye ahagana mu 1980 ahita yiyemeza kumuzamura nyuma yo kubona ko afite ijwi ry’akataraboneka, ni ko kumwinjiza mu itsinda rye Orchestre Afrisa International.

Nk’umuntu wari ukunzwe cyane na Tabu Ley, Bel na we yagize uruhare runini mu kuzamura ibihangano by’itsinda rye (Tabu Ley), ari nako na we yimenyekanisha nk’umuririmbyi wihagazeho.

Indirimbo ye ya mbere Eswi Yo Wapi yayisohoye mu 1981 ari kumwe na Orchestre Afrisa International, mu 1982 asohora Mpeve Ya Longo (Roho Mutagatifu).

M’bilia Bel amaze kubyarana na Tabu Ley imfura yabo Melody Tabu, yafashe ikiruhuko agaruka mu 1987 ari bwo batunganyije umuzingo wabo wa nyuma bise Nadina, uriho indirimbo zakunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Kenya, Tanzania no mu Rwanda.

Amaze gutandukana na Tabu Ley, M’bilia Bel yagiye i Paris mu Bufaransa mu 1988 ahura n’umucuranzi witwa Rigo Star Bamundele, wamufashije gutunganya umuzingo we wa mbere ari wenyine awita Phénomène.

Ibitaramo mpuzamahanga bya mbere bya M’bilia Bel yabikoze hagati ya 1989 – 1990 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza no muri Afurika y’Uburengerazuba.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe