Ibindi byamamare
Ari mubayobozi bakuru kw’isi mu muryango Transparency International, Apollinaire Mupiganyi ni muntu ki?

Apollinaire Mupiganyi yinjiye muri uyu muryango wa Transparency International muri 2007 ndetse anaba Umuyobozi Nshingabikorwa w’ishami ry’u Rwanda kuva muri 2009.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire n’imiyoborere y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Neuchatel yo mu gihugu cy’u Busuwisi.
Yabonye n’impamyabushobozi yisumbuye ya Kaminuza mu micungire y’imishinga mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Applied Sciences Western Switzerland mu Busuwisi.
Yize kandi amasomo atandukanye harimo ajyanye n’imiyoborere n’iterambere, kurwanya ruswa no kuyikoraho ubushakashatsi, imicungire y’umutungo wa rubanda, n’ibindi.
Mupiganyi yari umwe mu bagize inama y’abahanga 15 bagize uruhare mu gutegura gahunda n’icyerekezo 2030 uyu muryango ugenderaho guhera muri 2021.
Yabaye no muri Komite ngishwanama ikurikirana ishyirwamubikorwa ry’iyo gahunda ya 2030.
Yashyizwe no muri Komite ngishwanama ikurikirana ishyirwamubikorwa ry’iyo gahunda ya 2030.
Abagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango baba bafite inshingano zitandukanye harimo no gushyiraho gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire , gukurikirana ko ishyirwa mu bikorwa ndetse ko intego z’umuryango zigerwaho muri rusange.
Transparency International ifite amashami mu bihugu bisaga 100 harimo n’u Rwanda.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?