Abakora Sinema
Warumvise ‘Ikinamico’ kuri Radio Rwanda ntakuntu waba utarumvise izina Nyabyenda Narcisse, ni muntu ki?
Nyabyenda Narcisse yamamaye cyane kubera gutoza itorero ry’ikinamico rya Radiyo Rwanda ‘Indamutsa’.
Yavukiye ahahoze ari muri komine Nshiri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Izina Nyabyenda barimwise kubera ko yavutse ari uwa cyenda (9) mu bana 10, ariko mu rwego rw’ubuhanzi (kwandika no gutoza ikinamico), abo bakoranaga bongeyeho ‘Umutoza w’abakinnyi’ birangira na ryo ribaye ikirango cye no mu buzima busanzwe.
Nyabyenda Narcisse mu 1969 yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya ESO rya Butare kubera umujinya yatewe n’abasirikare (EX-FAR) bamufashe ari kumwe n’abandi bana biganaga i Butare bakajya kubikoreza amasasu mu gihe cy’ibitero bya mbere by’Abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu mu 1959.
Icyo gihe Nyabyenda ngo yarababaye cyane kuko bamutesheje amashuri.
Aganira na Kigalitoday yavuzeko we na bagenzi be bahise bafata icyemezo cyo kujya kwiga muri ESO kugira ngo bazagaruke bategeke abo babikoreje amasasu bagatuma bacikiriza amashuri.
Nyabyenda yagiye kwiga muri ESO avamo afite ipeti rya Sergent yinjira mu gisirikare, avamo afite ipeti rya Sergent Major ahavana n’ubumenyi bwo gukora amaradiyo ya gisirikare.
Yatangiye akazi kuri Radiyo Rwanda mu 1977 akora muri tekinike (ubuhanga bw’ibyuma), ahasanga nyakwigendera Victoria Nganyira wakoraga ikiganiro kitwa ‘Bana tuganire, uyu mwanya ni uwanyu’, n’abandi bari baramutanzeyo barimo Amabilisi Sibomana wavugaga amakuru n’umuhanzi Kabengera Gabriel wari umuyobozi.
Radiyo Rwanda yatangiye kuvuga ahagana mu 1962, ariko ibya Theatre zo kuri radiyo (Ikinamico), byatangiye mu 1984-85 Radiyo Rwanda ibikopeye kuri Radiyo yo mu Burundi yumvwagwa n’abo mu gice cy’amajyepfo y’u Rwanda batabashaga kumva Radiyo Rwanda kuko yavugiraga ku murongo mugufi SW (Short Wave) hatarabaho FM .
Na n’ubu abumvise Ikinamico zo ha mbere nk’Icyanzu cy’Imana, Inseko ya Kiberinka, Mazi ya Teke, Kavuna, Urwabya rwa Nyabyenda n’izindi, bitsa ku buhanga zabaga zikinanye n’inyigisho z’umwimerere zatangaga.
Nyabyenda Narcisse, ni umwe mu bagize uruhare runini mu ikinwa ry’Ikinamico zahogoje benshi kuri Radio Rwanda, aho iyo yabaga atari umutoza w’abakinnyi, yabaga yafashe amajwi yabo. Ikinamico 380 zamunyuze imbere, izo atanditse yarazitoje, izindi azifata amajwi.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?