Abanyapolitiki
Ni Perezida wa 47, Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Amerika ni muntu ki?
Donald John Trump yavutse ku wa 14 Kamena 1946 avukira mu mujyi wa New York, ni umuhungu wa Fred Trump na Mary Anne Trump. Ni umwana wa Kane mu bana batanu.
Arubatse, afite abana batanu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye muri bo babiri baratandukanye, uwa gatatu niwe bari kumwe ubu witwa Melania Knauss aho bashyingiranywe mu 2005.
Yize muri Kaminuza ya Fordham University mu gihe cy’imyaka ibiri.
Nyuma yaje kwinjira mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton riherereye muri Kaminuza ya Pennsylvania. Kwiga yabifatanyaga no gukora akazi mu isosiyete y’ubwubatsi ya se izwi ku izina rya Elizabeth Trump & Son.
Trump yaje kurangiza mu ishuri rya Wharton mu 1968 aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu by’ubukungu; ahita yinjira mu isosiye ya se neza.
Mu 1971 yahawe ububasha bwo kuyigenzura aza no kuyita “The Trump Organization”.
Trump kandi yize no mu ishuri rya gisirikare rya New York Military Academy aho yaje kurangiza ari mu banyeshuri beza bafite amanota meza.
Trump yarangije amashuri afite umutungo ungana n’amadolari ya Amerika 200,000, yatangiriye impano ye mu isosiyete y’ubwubatsi ya se yibandaga ku kubaka inzu zikodeshwa n’abafite ubushobozi buringaniye.
Mu 1971, Trump yaje kwerekeza Manhattan, aho yaje kwinjira mu mishinga y’ubwubatsi minini; aha akaba yarifashishije ubunararibonye bwe mu gukora ibishushanyo mbonera bigezweho byatumye akurura imitima ya benshi.
Hagati aho ariko yamenyekanye ubwo isosiyete ye y’ubwubatsi yagezwaga mu nkiko izira kuba itarubahije amategeko y’ubwubatsi, gusa icyo gihe Trump yashinjije inzego z’ubutabera kumubonerana kuko sosiyete ye yari nini kandi ifite ubunararibonye kurusha izindi.
Mu 2001 nibwo Trump yarangije kubaka umuturirwa we Trump World Tower wegeranye n’icyicaro cya Loni giherereye i New York. Yahise anatangira kubaka indi nyubako ahiswe Trump Place mu nkengero z’umugezi wa Hudson.
Trump kandi afite imyanya y’ubucuruzi mu isosiyete Trump International Hotel and Tower; hakaba hari n’andi masosiye amwishyura kubera gukoresha izina rye arimo nk’iyo muri Turikiya izwi ku izina rya Trump Towers Istanbul, mu Ukuboza 2015 iyo sosiye ikaba yari yaratangiye inzira y’amategeko yo kureba uko yakwitandukanya nawe nyuma y’ijambo yavuze ryo kubuza abayisilamu kwinjira muri Amerika.
Donald Trump yatsinze amatora bwambere tariki ya 8 Ukwakira 2016 aba Perezida w’Amerika icyo gihe ishyaka rye ry’Abarepubulike ryari rihanganye n’irya bademokarate rya Hillary Clinton.
Trump yaje kuregwa ibyaha bikomeye muri manda ye birimo – gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira inteko.
Abadepite baratoye maze itora ryabaye rishingiye ahanini ku mashyaka, hafi abademokarate bose bamuhamije ibyaha, abarepubulikani bose nabo batora ko ari umwere.
Itora ku cyaha cya mbere cyo gukoresha nabi ubutegetsi ryatowe ku majwi 230 kuri 197, itora rya kabiri ku cyaha cyo kubangamira inteko ryatowe ku majwi 229 kuri 198.
Sena y’Amerika, yayoborwaga n’abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani, yatoye imugira umwere ku majwi 52 kuri 48 ku birego cyo gukoresha nabi ububasha n’umwanya afite no ku majyi 53 kuri 47 ku birego byo kubangamira akazi k’inteko.
Yagizwe umwere mu rubanza rujyanye no kumweguza, ibi byashoje icyo gikorwa cyo kugerageza kumweguza gitumye politike y’Amerika icikamo ibice.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya kabiri itikururikiranye aba Perezida wa 47 w’iki gihugu ahigitse abo bari bahanganye cyane cyane Kamala Harris w’ishyaka ry’Aba-Démocrates.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?