Ibindi byamamare
Aba mu nama y’ubutegetsi y’Agaciro (AgDF) ni muntu ki?

Ngarukiyintwali Aimé ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Agaciro Development Fund (AgDF).
Afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo.
Yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’inguzanyo z’inzu mu kigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Mount Street Portfolio Advisers.
Iki kigo gifite amashami i Londres mu Bwongereza, i New York na Atlanta muri Amerika, Athens mu Bugiriki ndetse n’i Madrid muri Espagne.
Ni inzobere kandi mu bijyanye n’ishoramari ry’amabanki kuko yamaze imyaka irenga 20 afite inshingano zitandukanye muri banki zo mu Budage.
Izo zirimo Dresdner Bank, Deutsche Bank ndetse n’iyitwa Westdeutsche Landesbank (WestLB).
Ngarukiyintwali afite impamyabumenyi y’icyiciro cya masters mu by’ubucuruzi n’imari yakuye muri City University London mu Bwongereza.
Afite kandi masters mu Bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Mannheim mu Budage.
Afite kandi n’impamyabumenyi mu icungamutungo mpuzamahanga yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Nancy mu Bufaransa.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?