Ibindi byamamare
Aba mu nama y’ubutegetsi y’Agaciro (AgDF) ni muntu ki?

Ngarukiyintwali Aimé ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Agaciro Development Fund (AgDF).
Afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo.
Yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’inguzanyo z’inzu mu kigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Mount Street Portfolio Advisers.
Iki kigo gifite amashami i Londres mu Bwongereza, i New York na Atlanta muri Amerika, Athens mu Bugiriki ndetse n’i Madrid muri Espagne.
Ni inzobere kandi mu bijyanye n’ishoramari ry’amabanki kuko yamaze imyaka irenga 20 afite inshingano zitandukanye muri banki zo mu Budage.
Izo zirimo Dresdner Bank, Deutsche Bank ndetse n’iyitwa Westdeutsche Landesbank (WestLB).
Ngarukiyintwali afite impamyabumenyi y’icyiciro cya masters mu by’ubucuruzi n’imari yakuye muri City University London mu Bwongereza.
Afite kandi masters mu Bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Mannheim mu Budage.
Afite kandi n’impamyabumenyi mu icungamutungo mpuzamahanga yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Nancy mu Bufaransa.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?