Abanyapolitiki
Ahagarariye amashuri y’igenga naza kaminuza, Senateri Prof. Uwimbabazi Penine ni muntu ki?
Afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu gusesengura Politiki za Leta n’Iterambere yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo ya KwaZulu-Natal.
Yari amaze imyaka 15 mu bijyanye no kwigisha ndetse kuri ubu yari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Abaprotestanti mu Rwanda ya PIASS akaba yaranayibereye Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.
Kuri ubu ayoboye Ihuriro ry’Abashakashatsi muri Afurika y’Iburasirazuba, East African Community Academic and Reserch Networks (EACARNRI) rigamije kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi mu Karere.
Prof. Uwimbabazi Penine ni umwe mu bagore bake b’Abanyarwanda bageze kuri urwo rwego rwo kugira ‘Professorat’.
‘Professorat’ ni rwo rwego ruhanitse mu mashuri ndetse bisaba kwiyuha akuya, ukamara amajoro menshi utaryama, ukigomwa byinshi birimo umwanya, ibyo benshi babona nk’ibyiza, amafaranga, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo n’ibindi.
Umuntu agera kuri uru rwego yaramaze imyaka 12 mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’imyaka 10 kuva ku cyiciro cya mbere kugera ku gihanitse cya kaminuza, ukanamara imyaka nibura 10 yo kwigisha muri kaminuza, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo cyangwa ibyavuye mu bushakashatsi.
Tariki ya 17 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Uwimbabazi Penine ari yatsinze ku kigero cya 97,02%.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?