Abanyapolitiki
Ahagarariye mashuri makuru na Kaminuza, Senateri Prof. Ngarambe ni muntu ki?

Ngarambe Telesphore yavutse mu 1972 akaba afite afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu ihinduranyandiko n’ubusemuzi.
Amaze imyaka irenga 24 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari ku ntera y’Umwarimu w’Ikirenga Wungirije (Associate Professor).
Yakoze imirimo itandukanye mu rwego rwa Kaminuza kuko yabaye Umuyobozi ushinzwe porogaramu zihanitse mu Ishuri ry’Ubugeni n’Indimi rya Kamunuza y’u Rwanda akaba yarabaye n’Umuyobozi waryo kuva mu 2019.
Muri 2015 yabaye umwe mu bakozi ba Komisiyo yafashije Inteko Ishinga amateko mu kuvugura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003.
Yakoze ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’ubumenyi bwibanda muri rusange ku muco, indimi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’amategeko akaba yaranakoze ubwibanda ku myandikire n’imihindurire y’amategeko mu ndimi zitandukanye.
Tariki ya 17 Nzeri 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Telesphore Ngarambe Prof. Ngarambe yatowe mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta ku majwi 808 bingana na 54,89% by’abari bagize Inteko itora bose.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?