Wadusanga

Abanyapolitiki

Niwe ushinzwe ubutasi bw’igihugu, (NISS) Aimable Havugiyaremye ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Aimable Havugiyaremye yavutse mu 1973, Havugiyaremye yize ibijyanye n’amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1998 na 2003 aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ishami ry’amategeko .

Yakomeje icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gice cy’Amategeko mpuzamahanga (International Law) muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya Pretoria.

Aimable Havugiyaremye yagiye kwiga mu mahanga yaratangiye kwigisha muri kaminuza aho yari umwalimu usimbura. Ubwo yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza i Pretoria yakomeje kwigisha mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugeza muri 2010.

Guhera muri Mata 2010 kugeza muri Gicurasi muri 2012 yabaye intumwa ya Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, umwanya yavuyeho ajya kuba umuyobozi wungirije muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Nyuma y’imyaka ibiri, yavuye muri komisiyo yo kuvugurura amategeko ajya kuba umuyobozi w’ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), ariyobora guhera muri 2014 kugeza muri 2017 nyuma agaruka muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko nk’umuyobozi mukuru wayo, umwanya yari ariho mbere yo kugirwa umushinjacyaha mukuru wa Repubulika.

Aimable Havugiyaremye mu yindi mirimo ijyanye n’amategeko yakoze yanabaye mu nteko yari ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ivuga ku bijyanye na manda ya Perezida wa Repubulika. Inteko yatangiye akazi kayo muri 2015 nyuma y’ubusabe bw’abaturage aho bifuzaga ko iyi ngingo itazitira umukuru w’igihugu ku kongera kwiyamamaza.

Aimable Havugiyaremye afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Leiden yo mu gihugu cy’u Buholandi.

Muri Kamena  2024 Aimable Havugiyaremye yagizwe umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe