Wadusanga

Abanyapolitiki

Yinjiye muri Politiki akiri umwana, Rucagu Boniface ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rucagu Boniface yavutse tariki ya 1 Ukuboza 1946 avukira  mu Karere k‘Ububeruka muri komini Nyamugali mu Ruhengeri’ubu ni mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru’ akaba yarize amashuri y’ubwarimu ndetse aba n’umwarimu mu mashuri abanza, aza no kuba umuyobozi w’amashuri, aho yavuye ajya muri politiki ku ngoma ya Kayibanda no ku ngoma ya Habyarimana aho yari Umudepite.

Rucagu ni umugabo w’abana 4 akaba avuka mu muryango w’abana 14 akaba imfura kwa nyina kuko nyina yari umugore wa kabiri, kuri ubu asigaranye abavandimwe 5.

Rucagu yitabiriye inama za L’UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira mu butegetsi bwa Kayibanda Grégoire.

Mu 1973 ubwo Juvénal Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Rucagu yari Sous-préfet wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umudepite, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rucagu yaje kugirirwa icyizere na FPR Inkotanyi ashyirwa mu buyobozi aho yagizwe Perefe wa Ruhengeri mu 1997, nyuma yaho anayobora inzego zirimo Itorero ry’Igihugu ndwtse aba mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Ari Perefe wa  Ruhengeri akaba yarahimbye indamukanyo y’abaturage  igira iti ‘gira amahoro ubworoherane ubumwe n’ubwiyunge amashyi ngo kaci kaci’, agamije kubaranduramo ingengabitekerezo y’ingoma ya kera, ingoma yasize ikoze Jenosige yakorewe Abatutsi ikavangura Abanyarwanda.

Rucagu avuga ko adakunda gusohoka ngo ajye kwinezeza gusa akavuga ko akunda kumva indirimbo zivuga ubumwe n’ubworoherane, yazinutswe umupira w’amaguru yikundira Volleyball kubera ko habamo kuvunana.

Rucagu Boniface yabaye mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse akomeza kuba umuyobozi nyuma y’uko igihugu kibohowe ku wa 04 Nyakanga 1994, Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe