Abanyapolitiki
Inshingano ze na Siporo ntibitandukana, Munyantwali Alphonse ni muntu ki?
Munyantwali Alphonse yavutse mu 1967, avukira i Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amagepfo.
Yinjiye mu bijyanye n’umupira w’amaguru mu mwaka w’i 1975 aha yari akiri muto yiga mu ishuri ribanza rya Kibeho. Yakinaga umupira bisanzwe akinana na bagenzi be.
Mu 1983 yagiye kwiga mu mashuri yisumbuye mu iseminari nto yo ku Karubanda. Agezeyo yagumye gukina umupira w’amaguru ku buryo budasanzwe kuko yakiniraga ikipe y’ikigo. Muri iki gihe ntabwo yari agikina ruhago gusa kuko yakinaga n’umukino wa Basketball.
Asoje amashuri yisumbuye mu mwaka 1989, yakomereje muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare agiye kwiga ibijyanye n’amategeko. Ibi yabifatanyaga no kwigisha isomo rya E.P.S mu iseminari nto yo ku Karubanda yarangirijemo.
No muri Kaminuza, yakomeje kugaragaza ubuhanga bwe muri ruhago kuko naho yakinaga mu buryo budasanzwe. Alphonse Munyantwali asoje amasomo ye muri Kaminuza, yagiye gukora imenyereza mwuga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania.
Yahakoze imenyerezamwuga yitwara neza birangira ahabonye n’akazi.
Yavuye muri uru rukiko ajya kuba Umuyobozi w’icyahoze ari akarere ka Nshiri mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Muri 2006 hakorwa amavugurura y’uturere mu Rwanda, yahise ahabwa kuyobora Akarere ka Nyamagabe ndetse bituma atangira no kuyobora ikipe y’umupira w’amaguru yo muri aka Karere yitwa Amagaju.
Abazi Munyantwali Alphonse bavuga ko ari umugabo ufata ibyemezo bikomeye, akunda abantu bakorera hamwe bagafatanya, mbese muri make akunda ubumwe.
Uyu mugabo ni we wazamuye ikipe y’Amagaju mu cyiciro cya mbere ndetse anivugira ko bataje gusuhuza abo mu cyiciro cya mbere ngo basubire mu cyiciro cya kabiri.
Ibi yarabiharaniye abigeraho nubwo iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe yaje kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko ntabwo ariwe wari ukiyoboye.
Nyuma yo kuba Umuyobozi wa Karere ka Nyamagabe, yaje kugirwa Umuyobozi w’Intara y’Amagepfo.
Kuri uwo mwanya yawuvuyeho ajya kuba Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba. Usibye kuba yarabaye umuboyozi, yabaye n’umusirakare mu ngabo z’u Rwanda.
Munyantwali Alphonse yaje kugirwa umuyobozi w’ikipe ya Police FC umwanya yavuyeho ahabwa inshingano zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupiwa w’Amaguru FERWAFA, arubatse afite umugore n’Abana babiri.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?