Abakora Sinema
Arasetsa cyane, umunyarwenya Loyiso Gola ni muntu ki?

Loyiso Gola yavutse tariki ya 16 Gicurasi 1983, amashuri yayize muri Zonnebloem Nest Senior School mu burengerazuba bw’umugi wa Cape Town .
Izina rye “Loyiso” rikomoka mu rurimi rwa Xhosa risobanura “Gutsinda”, yavukiye mu Burengerazuba bwa Cape Town ahitwa Gugulethu muri Afurika y’Epfo.
Loyiso Gola niwe munyarwenya wa mbere wo muri Afurika wagize ikiganiro cy’urwenya kuri Netflix yise “Unlearning” cyatangiye gutambuka mu 2021 kimara isaha imwe.
Yakoze mu biganiro by’urwenya byo kuri televiziyo birimo “Phat Joe Live”, “Pure Monate Show” ya David Kau na Kagiso Lediga.
Mu 2007 yafatanyije na Pieter-Dirk Uys kuyobora ikiganiro cy’urwenya bise “Dinner with the President”.
Mu 2010 yatangije ikiganiro kuri E.TV yise “Late Nite News” yakoranye na Kasigo Lediga.
Loyiso uvuga ko agira isoni yinjiye mu bijyanye no gutera urwenya (Stand-up Comedy) afite imyaka 17.
Ibi byabaye nyuma yo gushimisha abana bigana ubwo ikigo cyabo cyari cyakiriye umunyarwenya witwa Marc Lottering bituma umwarimu wabo amujyana mu ihuriro ry’abanyarwenya rya Cape Comedy Collective akajya abaherekeza mu bitaramo mu rwego rwo kwihugura.
Mu 2002 asoza amashuri yisumbuye yegukanye irushanwa rya Sprite Soul Comedy ndetse yanegukanye umwanya wa kabiri muri Freshest Five Comedy Competition yabereye i Johannesburg in 2003.
Uyu munyarwenya amaze guhatanira ibihembo bya Emmy Awards inshuro ebyiri binyuze mu kiganiro “Late Night News”.
Yagaragaye mu kiganiro cy’urwenya cya BBC cyitwa “Would I Lie to You?” muri season yacyo ya 15.
Usibye gutera urwenya Loyiso Gola yanakinnye muri filime zitandukanye zirimo, Bunny Chow Know Thyself (2006), Outrageous (2010), Copposites (2012) na Catching Feelings .
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?