Ibindi byamamare
Yari ikihebe n’umutima we wose kuri Israel, Mohammed Deif yari muntu ki?
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyarashe Mohammed Deif mu gitero ku gipangu cyo mu gace ka Khan Younis ku itariki ya 13 Nyakanga 2024.
Mbere yuko Isiraheli ivuga ko yamwishe, Mohammed Deif yari ayoboye ishami rya gisirikare rya Hamas rizwi ku izina rya Izz al-Din al-Qassam Brigades.
Abategetsi ba Isiraheli baramufunze mu 1989, nyuma ashinga ishami ry’abarwanyi yise al-Qassam rigamije gufata abasirikare ba Isiraheli.
Amaze kurekurwa, yagize uruhare mu gikorwa cyo kubaka imiyoboro yo munsi y’ubutaka yatumye abarwanyi ba Hamas binjira muri Isiraheli bavuye muri Gaza.
Deif ni umwe mu bagabo bashakishwaga cyane na Isiraheli, akaba yarashinjwaga gutegura no kuyobora ibikorwa byo gutega ibisasu muri bisi byahitanye Abanya Isiraheli babarirwa muri mirongo mu mwaka wa 1996, no kugira uruhare mu ifatwa no kwica abasirikare batatu ba Isiraheli hagati mu myaka ya za 90 (1990).
Isiraheli yamufunze mu mwaka wa 2000, ariko atoroka igihe hatangiraga imyivumbagatanyo ya kabiri y’Abanyapalesitine kuri Isiraheli, izwi ku izina rya Intifada.
Kuva icyo gihe, ntiyajyaga aboneka. Hariho amafoto ye atatu azwi: imwe ni iya kera, iya kabiri yipfutse mu maso, naho iya gatatu urebye ni igicucu cye gusa.
Igikorwa gikomeye cyo kugerageza kumwica cyabaye mu 2002. Deif yararokotse ariko ahatakariza ijisho rimwe. Isiraheli ivuga ko yatakaje n’ikirenge n’ikiganza, kandi ko yarafite ikibazo cyo kuvuga.
Inzego z’umutekano za Isiraheli zongeye kunanirwa kwica Deif mu gitero cyagabwe mu ntara ya Gaza mu 2014, ariko zica umugore we na babiri mu bana be.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?