Ibindi byamamare
Yari yaratesheje umutwe Israel n’abambari bayo, Yahya Sinwar yari muntu ki?
Yahya Sinwar, yari azwi cyane ku izina rya Abu Ibrahim, yavukiye mu nkambi y’impunzi ya Khan Younis muri Gaza.
Ababyeyi be bakomokaga mu gace ka Ashkelon ariko bahinduka impunzi nyuma y’icyo abanyepalestina bita “al-Naqba” (icyago) – aho Abanyepalestina benshi cyane bahunze bava ku butaka bwa ba sekuru muri Palestina mu 1948.
Ashkelon ubu ni kamwe mu duce twa Israel.
Sinwar yize mu ishuri ryisumbuye ry’abahungu rya Khan Younis nyuma arangiza amasomo y’Icyarabu muri Islamic University of Gaza.
Icyo gihe, Khan Younis yari “izingiro” ry’abashyigikiye umutwe wa Muslim Brotherhood, nk’uko bivugwa na Ehud Yaari, inzobere yo muri Washington Institute for Near East Policy, wakoranye ibiganiro bine na Sinwar ubwo yari afunze.
Sinwar yafashwe bwa mbere na Israel mu 1982, afite imyaka 19, kubera “ibikorwa bya Kisilamu”, yongeye gufatwa nanone mu 1985. Akagenda arekurwa.
Muri icyo gihe ni bwo Sinwar yagiriwe ikizere n’uwashinze Hamas, Sheikh Ahmed Yassin.
Bombi babaye “inshuti za hafi cyane”, nk’uko Kobi Michael, umushakashatsi muri Institute for National Security Studies i Tel Aviv abivuga.
Ubucuti n’umukuru wa Hamas bwagejeje Sinwar ku kuba umuntu ukomeye cyane muri uyu mutwe, nk’uko Michael abivuga.
Nyuma y’imyaka ibiri Hamas ishinzwe mu 1987, yashyizeho intsinda ry’umutekano ry’uwo mutwe, bise al-Majd. Yari afite imyaka 25 gusa.
Al-Majd yaratinywe cyane kubera uburyo yatangaga igihano cy’urupfu – Michael avuga ko bibasiraga amaduka bakekaho kubika amashusho y’ubusambanyi – kandi bakica umuntu wese bakekaho gukorana na Israel muri Gaza.
Mu 1988, Sinwar yashinjwe gutegura, gushimuta no kwica abasirikare babiri ba Israel. Muri uwo mwaka yafashwe na Israel nanone, akatirwa ibihano bine byo gufungwa burundu ku cyaha cyo kwica Abanyepalestina 12.
Sinwar yamaze igice kinini cy’imyaka ye nk’umuntu mukuru – imyaka irenga 22 – muri gereza zo muri Israel, kuva mu 1988 kugeza mu 2011.
Igihe cye afunze, aho hamwe na hamwe yafungirwaga ukwa wenyine, bisa n’aho cyatumye aba umuhezanguni kurushaho.
Ehud Yaari baganiriye kenshi, ati: “Yabashije gushyiraho ubutegetsi bwe nta mpuhwe, akoresheje imbaraga” aba nk’umukuru w’izindi mfungwa, akaba ari we uzivuganira ndetse ashyiraho amategeko zigomba gukurikiza.
Leta ya Israel ivuga ko ubwo Sinwar yari afunze yari “umugome, umutegetsi, uvuga rikijyana kandi wihangana bidasanzwe, ushimishwa na bicye…ukomera ku ibanga yewe no mu mfungwa bari kumwe…ufite ubushobozi bwo gutwara ikivunge”.
Yaari asobanura Sinwar uko yamubonye mu bihe bitandukanye bahuye. Ati: “Sinwar yari umuntu wihinduranya bitewe n’uko ibintu bimeze”.
Baganira, iyo Sinwar yamubwiraga ko Israel igomba gusenywa kandi ko nta mwanya w’Abayahudi uri muri Palestine, “yaratebyaga ati, ‘Wenda wowe tuzakugira umwihariko’”.
Ubwo yari muri gereza, Sinwar yize Igiheburayo agera aho akivuga neza, agasoma ibinyamakuru byo muri Israel. Yaari avuga ko Sinwar igihe cyose yahitagamo ko baganira mu Giheburayo, nubwo Yaari na we yavugaga neza Icyarabu.
Ati: “Yifuzaga kuvuga Igiheburayo neza kurushaho, ngirango yabaga ashaka kuvugana n’undi muntu ukivuga neza kurusha abacungagereza”.
Sinwar yarekuwe mu 2011 mu bwumvikane bwatumye Abanyepalestina 1,027 barekurwa, Israel na yo ihabwa imbohe imwe gusa, umusirikare wa IDF witwa Gilad Shalit.
Shalit yari amaze imyaka itanu yarafashwe bugwate nyuma yo gushimutwa n’abarimo umuvandimwe wa Sinwar, uri mu ba komanda bakuru ba Hamas. Nyuma Sinwar yasabye ko bashimuta abandi basirikare benshi ba Israel.
Kugeza ubwo, Israel yari yaravuye muri Gaza hagenzurwa na Hamas, nyuma y’uko itsinze amatora igahigika ishyaka Fatah rya Yasser Arafat.
Ubwo Sinwar yagarukaga muri Gaza, yahise yemerwa nk’umutegetsi, nk’uko Michael abivuga. Ahanini kuko yafatwaga nk’umwe mu bashinze Hamas agatanga igice kinini cy’imyaka y’ubusore bwe muri gereza za Israel nk’igitambo.
Ariko kandi “abantu baramutinyaga – uyu ni umuntu wishe abantu n’amaboko ye. Yari umugome bikabije, agira umujinya kandi akanagwa neza, byose icya rimwe.”
Kumenyekana nk’umugabo w’ubugome bukomeye n’urugomo rukabije byatumye Sinwar ahabwa izina rya “Umubazi w’i Khan Younis”.
Mu 2013 yatowe nk’umukuru w’ibiro bya politike bya Hamas muri Gaza, mbere yuko mu 2017 aba umuyobozi wayo aho.
Murumuna we Mohammed na we yari afite uruhare rukomeye muri Hamas. Avuga ko yarokotse ibitero byinshi bya Israel byo kumuhitana mbere y’uko mu 2014 Hamas itangaza ko yapfuye.
Ibinyamakuru bimwe ariko bivuga ko yaba akiriho, ndetse yaba yaragize uruhare mu gutegura ibitero bya tariki 07 Ukwakira(10) kuri Israel.
Benshi mu ngabo za Israel babona ko ryabaye ikosa rikomeye kurekura Sinwar mu kugurana imfungwa kwabaye mu 2011.
Israel ibona ko yibeshye mu kwibwira ko guha Hamas imbaraga mu bukungu n’uburenganzira bwo gukora, uyu mutwe uzatakaza ubushake bwawo bwo kurwanira ibyo yemera. Ibi ahubwo byahindutse ikosa rikomeye.
Mu 2015, Leta ya Amerika yatangaje ko Sinwar ari “Umuterabwoba udasanzwe ku Isi”. Mu 2021 ibitero bya Israel byibasiye urugo rwe n’ibiro bye muri Gaza, ariko ntibamuhamya.
Mu 2022, mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Sinwar yasabye abantu gutera Israel bakoresheje uburyo bwose bafite.
Tariki 14 Ukwakira(10) 2023, umuvugizi w’igisirikare cya Israel yise Sinwar “isura y’ikibi”. Yongeraho ati: “Uyu mugabo n’itsinda rye ryose bari mu mboni zacu. Tuzamugeraho.”
Sinwar yari inshuti ya Iran. Aho ubufatanye bw’igihugu cy’aba-Shia n’umutwe w’aba-Sunni ubusanzwe atari ibimenyerewe, ariko bombi bari bahuriye ku ntego yo gusenya Israel no “kubohora” Yerusalemu mu maboko ya Israel.
Gutakaza Yahya Sinwar cyabaye igihombo gikomeye cyane kuri Hamas.
Ubwo uyu mutwe wamuhitagamo ngo asimbure Ismail Haniyeh wari umukuru w’ikirenga wa Hamas, cyari icyemezo gitekerejweho, nta urenze Sinwar bashoboraga gushyiraho.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?