Wadusanga

Abanyapolitiki

Ashinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali, Fabrice Barisanga ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Fabrice Barisanga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi (City Engineer) n’ Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 14 Kamena 2024, asimbuye Asaba Katabarwa Emmanuel.

Fabrice Barisanga yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Afite ubunararibonye  mu bijyanye n’ubwikorezi, yakoze imirimo itandukanye aho yigishije mu bigo bitandukanye ibijyanye n’ubwikorezi (Transport) anakorera ibigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi (RTDA).

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwikorezi yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe