Abanyapolitiki
Yigeze guterwa uburozi butegetswe na Netanyahu, Khaled Meshaal ni muntu ki?

Khaled Meshaal yavukiye mu ntara ya Sisijorudaniya (Cisjordanie/West Bank) mu mwaka wa 1956 kandi afatwa nk’umwe mu bashinze umutwe wa Hamas.
Ku mategeko akomeye yatanzwe na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, urwego rushinzwe iperereza ryo mu mahanga rwa Isiraheli, Mossad, rwagerageje kwica Meshaal mu 1997 igihe yabaga muri Yorudaniya (Jordan).
Abakozi ba Mossad binjiye muri Yorudaniya ku mpapuro z’inzira (pasiporo) z’impimbano za Canada, maze batera Meshaal urushinge rurimo uburozi igihe yari mu nzira agenda.
Abategetsi ba Yorudaniya bavumbuye uwo mugambi wo kugerageza kumwica, maze bata muri yombi abakozi babiri ba Mossad.
Nyakwigendera Umwami Hussein wa Yorudaniya yasabye minisitiri w’intebe wa Isiraheli umuti wo kuvura Meshaal uburozi yari yahawe. Kubera igitutu yocyejwe n’uwari Perezida wa Amerika icyo gihe, Bill Clinton, Bwana Netanyahu uwo muti yarawutanze nyuma yo kubanza kwanga kubikora.
Meshaal, utuye muri Qatar, yasuye bwa mbere intara ya Gaza mu 2012. Yakiriwe n’abategetsi b’Abanyapalesitine n’imbaga y’Abanyapalesitine bari baje kumwakira.
Hamas yatoye Ismail Haniyeh mu 2017 kugira ngo asimbure Meshaal ku buyobozi bwa biro ya politiki ya Hamas, maze Meshaal aba umukuru w’ishami ry’ibyo biro rikorera mu mahanga.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?