Abakora Sinema
Yamamaye mu ikinamico ‘Urunana’, Bedensiyana ni muntu ki?
Ikinamico Urunana yatangiye gutambuka kuri Radio Rwanda muri Gashyantare 1999, yategurwaga n’umuryango witwa Health Unlimited binyuze mu mushinga wawo wiswe Well Wemen Media Project.
Kuva muri 2006 iyi kinamico yatangiye gutegurwa n’Urunana Development Communication.
Yamenyekanye nka Budensiyana mu ikinamico Urunana, Amazina ye bwite ni Murekatete Mariam , ni umubyeyi w’ubatse akaba afite n’abana bakuru.
Budensiyana yavutse mu 1978, yavukiye i Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, Yatangiye gukunda ikinamico ari mutoya kuko yajyaga akinana n’abagenzi be udukinamico rimwe narimwe babaga bakuye mu bitabo by’ikinyarwanda.
Ageze mu mashuri yisumbuye kuri St Andre i Nyamirambo yakomeje gukina ikinamico ariko abifatanya no kumyina byakinyarwanda.
Yize icungamutungo ndetse ni akazi abangikanya no gukina ikinamico Urunana.
Muri Kanama mu mwaka wa 2000 yinjiye yinjiye mu ikinamico Urunana abifashijwemo na Kankwanzi warusanzwe amenyereye gukina muriyi kinamico cyane ko bari baturanye akoze ikizamini aragitsinda yinjira atyo.
Yemeza ko Mukandengo Athanasie wakinnye ari Kivamvari mu Urunana ariwe mukinnyi we w’ibihe byose kuri we.
Atuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ahitwa ku Ruyenzi.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?