Abanyapolitiki
Munyangaju Aurore Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg ni muntu ki?

Munyangaju Aurore Mimosa ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg.
Munyangaju Aurore Mimosa yavukiye hanze y’u Rwanda kubera amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye, ariko mu biruhuko akaza gusura kwa nyirakuru mu Rwanda
Mimosa Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024 ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya agasimburwa na Nyirishema Richard.
Amashuri makuru yayigiye i Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare (Akarere ka Huye) mu ishami ry’indimi, ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu Cyongereza.
Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.
Yabaye umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA Life.
Yakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi.
Yamaze imyaka 18 akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari.
Afite ubumenyi buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane.
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimoza yashakanye na Eric Barahira impuguke mu by’amategeko, bafitanye abana.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?