Abanyapolitiki
Nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Karemera yari muntu ki?
Amb. Col (Rtd) Dr Karemera yabonye izuba tariki 20 Gicurasi 1954, yavukiye ahitwa i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Dr Karemera Joseph yashakanye na Ann Numutari mu 1987, babyarana abana 7 barimo abahungu 4 n’abakobwa 3 n’abazukuru 4.
Yavutse mu muryango w’abana batandatu, Se ubabyara yitwa Barnabas Karihaya na Bertha Nyirashaza.
Mu 1962, Umuryango wa nyakwigendera wahungiye Uganda mu nkambi ya Nakivale ari naho Amb. Col (Rtd) Dr Karemera yigiye ku ishuri ribanza rya Gashorwa (Gashorwa Primary School) nyuma yakomereje muri Kitunga High School, icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye agikomereza muri Kololo Secondary School.
Icyo gihe yigaga Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima (PCB: Physics, Chemistry & Biology).
Amaze gutsinda yakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yize ibijyanye n’ubuvuzi.
Arangije kwiga, mu 1980 yahise ajya muri Kenya aho yakoze mu bitaro bitandukanye kugeza mu 1986.
Muri uyu mwaka yasubiye Uganda yinjira mu gisirikare cya Uganda (National Resistance Army).
Icyo gihe yari yaratangiye kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuganga ariko kubera gahunda zariho zo kubohora igihugu kandi zamurebaga, yahisemo kwinjira mu gisirikare
Muri Uganda ari umusirikare, yakoze nk’umuganga w’umusirikare muri diviziyo ya 5 n’iya 3, icyo gihe yari mu ntara y’Iburasirazuba.
Yakoze muri Uganda icyo gihe kugeza tariki ya 01 Ukwakira 1990, ajyana n’abandi basore ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Icyo gihe kandi yari afite ipeti rya Capiteni mu gisirikare.
Dr Karemera, yari umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’ubuvuzi muri RPA.
RPF-RPA imaze gufata Leta no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Karemera yakoze imirimo itandukanye, irimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi aza no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yabaye umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yitabye Imana yari umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.
Umuhango wo guherekeza nyakwigendera witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu, inzego nkuru mu gisirikare, abo mu muryango wa Nyakwigendera n’inshuti zabanye na we mu buzima butandukanye.
Wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuwa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024.
Dr. Karemera yatabarutse afite imyaka 70.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?