Wadusanga

Abahanzi

Ni umuhanzi ukundwa na benshi, Drama T ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Drama T ni umwe mu bahanzi bakundwa cyane I Burundi no mu Rwanda, akaba yarakuriye i Muyinga ari naho yize amashuri ye yisumbuye.

Muri 2018 nibwo Drama T yinjiye mu Mujyi wa Bujumbura aho yari agiye gukurikira amasomo ya kaminuza, iki gihe akaba aribwo yatangiye gukora n’umuziki.

Uyu musore wakuze arerwa na nyina gusa kuko se yitabye Imana mu 2012, avuga ko byamwigishije byinshi.

Ni umwe mu basore bakora umuziki nyamara baranaminuje, kuko afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Entrepreneurship.

Kwamamaza

Uyu musore yaje gutembera mu Rwanda akavuga ko yahigiye uburyo abahanzi bo mu Rwanda bacuruza umuziki wabo, ndetse yagize n’amahirwe yo gukorana indirimbo n’abahanzi barimo Juno Kizigenza n’abandi, Drama T by’umwihariko akaba ari umufana wa Butera Knowless.

Uyu muhanzi  yakuze akunda Big Fizzo uyu bakaba baranabanye muri Bantu Bwoy.

Abasomye iy’inkuru: #12,541
Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe