Wadusanga

Ibindi byamamare

Ni igihangange akaba n’inshuti y’Urwanda, Stewart Maginnis ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Stewart Maginnis , ni Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN).

Yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2022, mu nama Mpuzamahanga ya IUCN yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika (IUCN Africa Protected Areas Congress).

Ni umuhinzi wabihuguriwe ariko akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Amashyamba n’ikoreshwa ry’Ubutaka yavanye muri Kaminuza ya Oxyford. Ndetse yanize muri Kaminuza ya Manchester.

Stewart akunda cyane ibijyanye no kubungabunga amashyamba, iterambere ry’abaturage by’umwihariko abo mu bice by’icyaro ndetse no gucunga ibijyanye n’umutungo kamere.

Ni umugabo ufite uburambe bw’imyaka myinshi mu kazi kajyanye no kurengera ibidukikije, gucunga umutungo kamere no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iterambere rirambye aho yabikoze mu bihugu birimo Tanzania, Sudan, Ghana na Costa Rica.

Stewart yakoranye n’imiryango mpuzamahanga ibungabunga umutungo kamere ndetse n’ikora ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Amaze imyaka myinshi  afatwa nk’umuyobozi wagize uruhare mu rugamba rwo kongera kugarura amashyamba [Forest landscape restoration, FLR], aho kuri ubu ibihugu byinshi byo ku Isi bimaze kuyoboka urwo rugamba rwo kurwanya itemwa ry’amashyamba ndetse no gutera andi aho yari yaracitse.

Ni umwe mu mpirimbanyi z’amasezerano yitiriwe Bonn Challenge, gahunda yari igamije gusubiranya hegitari miliyoni 150 zahozeho amashyamba akaza kwangizwa ku Isi, zigasubiranywa bitarenze 2020.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe