Wadusanga

Abanyapolitiki

Eduard Bamporiki wahawe imbabaza na Perezida Paul Kagame ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Eduard Bamporioi yavukiye  mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda, yageze i Kigali ari mukuru akora imirimo iciriritse kugeza amenyekanye mu makinamico.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine (4) ari umudepite w’iumuryango RPF Inkotanyi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.

Bamporiki azwi cyane mu ikinamico Urunana yamenyekanyemo nka ‘Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.

Mu 2010, Bamporiki yahawe igihembo n’ikigo Imbuto Foundation  gihabwa urubyiruko rw’indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi na cinema.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe