Wadusanga

Abahanzi

Umuhanzikazi Ariel Wayz ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Uwayezu Ariel ni umuhanzikazi ukundwa n’abatari bake, yavutse tariki ya 9 Nzeri 2001, avukira mu karere ka Rubavu.

Amashuri abanza yayize kukigo cy’ishuri cya La Promese  nyuma ageze mu mwaka wa gatanu umuryango we uza kwimukira i Kigali i Nyamirambo.

Yaje gukora ikizamini cya Leta aragitsinda ahita yoherezwa kwiga mu majyepfo y’Urwanda ho mu karere ka Nyaruguru mu kigo cyabihaye Imana cyitwa Mère du Verbe i Kibeho.

Inganzo ye nibwo yatangiye  kwigaragaza kuko yajyaga anaririmbira bagenzi be, cyaneko yatangiye gukunda ibijyanye n’umuziki afite imyaka ine, nyuma yo gusoza ikiciro rusange yagiye kwiga umuziki kw’ishuri ry’umuziki rya Nyundo muri 2015.

Mama wa Ariel yaririmbye muri Orchestre Ingenzi yakunzwe mu myaka yo hambere bisa nkaho ariho nawe yakomoye impano yo kuririmba.

Muri 2018 asoje ku Nyundo yihuje n’abagenzi be biganaga bashinga Band bayita (Symphony), batangira basubiramo ibihangano byabandi, nyuma y’imyaka ibiri batekereje gukora ibihangano byabo akaba ariwe mukobwa wabarizwaga muriri tsinda wenyine.

Muri Kanama 2020 Ariel Wayz yavuye muri Symphony Band ahita akora indirimbo yise’Ntabwo yantegereza) irakundwa ariko mbere yaho gato yagize amahirwe yo kwitabira irushanwa ry’abanyempano muri Africa y’Epfo ndetse rikaba ryaramuteye imbaraga abona ko byose bishoboka.

Yakomeje gushyiramo imbara atangira no gukorana n’abandi bahanzi nka Riderman bakoranye iyitwa (Depanage), King James bakoranye (Ndagukumbuye) n’izindi.

Tariki ya 14 Kamena 2021 nibwo hagiye hanze amashusho ya Ariel Wayz n’umuhanzi Juno Kizigenza bagaragara bahuje urugwiro ninabwo ibinkuru z’urukundo rwabo zatangiye gukwira imihanda yose.

Baje guhita bakora indirimbo bise ‘Away’ yabaye ikimenyabose hashize amezi atandatu barashwanye nabwo inkuru iba kimomo.

Tariki ya 27 Nyakanga 2023 Ariel Wayz na Juno Kizigenza batangaje ko bazahurira mu bitaramo i Burayi ariko ntibyaba kuko babuze inzandiko zinzira, bakaba barongeye guhurira mu ndirimbo bise (Injyana) yamamazaga umukandida wa RPF Nyakubahwa Paul Kagame  mu matora y’umukuru w’Igihugu yo muri 2024 byarangiye anayatsinze.

Mu nkuru zitavuzwe nuko Ariel Wayz mu rukundo yabanje gukundana n’umuhanzi Kenny Sol kuva biga ku Nyundo, akomoka mu muryango w’abana umunani we akaba uwa gatanu, Daddy Cassanova ni nyirarume wa Ariel Wayz bivuzeko mu muryango ari abanyamuziki.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe