Ibindi byamamare
Ni umuyobozi wa (AWF) Kaddu Kiwe Sebunya ni muntu ki?
Kaddu Kiwe Sebunya ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika (African Wildlife Foundation).
Ni umugabo ufite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu kazi kajyanye no kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Yize muri kaminuza zikomeye aho yize ibijyanye politiki n’amategeko mpuzamahanga, ingufu, ibidukikije ndetse n’umutungo kamere. Yabyize muri Kaminuza zirimo iyitwa The Fletcher School at Tufts University ndetse na Imperial College London.
Kaddu Sebunya ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda ni impuguke mu by’Ubukerarugendo akaba yaratangiye kuyobora uyu muryango muri Mutarama 2017, aho yatangiye icyo gihe yungirijwe kuri izi nshingano na Benjamin Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania.
Uyu Muryango wa African Wildlife Foundation, Kaddu abereye umuyobozi, mu 2018 wahaye Leta y’u Rwanda ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bungana na hegitari 27.8.
Icyo gihe Kaddu Sebunya, yasobanuye ko Pariki y’Ibirunga ari umutungo w’ingenzi ku Banyafurika muri rusange ariko by’umwihariko ku Banyarwanda.
Yagize ati “Ni iwabo w’ingagi n’izindi nyamaswa ariko ni naho haturuka indi mitungo ikomeye nk’amazi akenerwa mu buhinzi; tuzi kandi icyo ubukerarugendo buvuze ku baturage b’u Rwanda.”
Uyu mugabo yakoze mu miryango mpuzamahanga nka Peace Corps, Oxfam International, IUCN, Solimar International ndetse na Conservation International.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?