Ibindi byamamare
Ni umuyobozi w’ikigo gikomeye mu Rwanda Itzhak Fisher ni muntu ki?

Itzhak Fisher yabaye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Iterambere(RDB) guhera muri 2017 kugeza 2023.
Ku wa 18 Gicurasi 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yongeye kumugirira icyizere.
Itzhak Fisher, ni umunyemari w’Umunya-Israel utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufite ikigo Pereg Ventures gishora imari mu bigo bito n’ibiciriritse bigitangira ariko bifite amahirwe yo gutera imbere, byaba muri Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu myaka ya 1990, Fisher ni umwe mu bashinze sosiyete RSL Communications yaje gufunga imiryango mu myaka ya 2000 imaze kugira umutungo wa miliyari 1,7 z’amadolari ya Amerika.
Yabaye Visi Perezida mu kigo Nielsen Holdings ashinzwe gahunda z’iterambere no kuyishakira ibindi bigo yagura.
Mu 2016, Itzhak Fisher, yafashe ibyumweru bibiri n’igice atembera mu bihugu bine bya Afurika yishimira ko yari yujuje imyaka 60 avutse.
Urwo rugendo Fisher yakoze ari kumwe n’umufasha we, barukoreye mu bihugu birimo Botswana, Tanzania, Zambia n’u Rwanda.
Mu myaka ishize agizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB, Fisher avuga ko amaze kujya mu Rwanda inshuro zirenga 60.
Yabwiye abashoramari batandukanye bitabiriye CHOGM ko u Rwanda ko ari igihugu cy’amahirwe mu nzego zitandukanye, kubera ko hafi ya zose zigikeneye gutezwa imbere.
Tariki ya 13 Nyakanga 2023 yagizwe umuyobozi wa (RMB) ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz umwanya yagiyeho asimbuye Jean-Paul Adam waruri kuri uyu mwanya kuva muri 2020.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?